Ndayishimiye Yavuze Ko Ntabyo Kumuhirika Ku Butegetsi Biri Mu Gihugu

Evariste Ndayishimiye

Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye yabwiye amahanga ko iby’uko hari abashatse kumuhirika ku butegetsi ubwo yari yitabiriye  inama ya G77  +China ndetse n’ubwo yari  ari i NewYork mu Nteko rusange ya UN ari ibihuha.

Avuga ko ibyo bihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bishyushya imitwe y’abantu ariko ngo nta shingiro byari bifite.

Taliki 10, Nzeri, 2023 mu Burundi hanuganuzwe ihirikwa ku butegetsi rya Perezida Ndayishimiya ariko nta makuru yatangajwe n’urwego rwigenga asobanura inkomoko y’icyo gihuha.

Icyakora Perezida Ndayishimiye avuga ko icyo gihuha cyazanywe n’abahora bashaka ‘kwanduza isura y’Uburundi.’

Avuga ko ari abakora biriya babiterwa n’ishyari ry’uko Uburundi bwongeye kugira ijambo mu ruhando rw’amahanga.

Ati: “Abo rero nibo uzasanga bavuga bati none tugire dute? Nitujya  kubeshya mu mahanga  ibyo duhora tubeshya naho arabibeshyuza, reka basi duce ikiguba mu  Barundi, bagire umutima uhagaze.”

Akomoza kuri za coups zabanje, Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Kera twanyuze muri ibyo ariko ubu dufite imitima iri hamwe, uraryama uziko ubyuka ukujya mu bikorwa  byawe, ariko abanebwe ni babandi, amagambo arusha ibikorwa, bagahita bigira mu bihuha ariko ndagira ngo mbasabe ntihagire uzongera kugira ubwoba ngo wumvise ibintu, wowe vuga ibyo wiboneye.”

Minisiteri y’umutekano mu Burundi nayo yahumurije Abarundi, yamaganira kure ibyo bihuha.

Ngo amahoro n’umutekano ni byose mu gihugu.

Kuva Uburundi bwabona ubwigenge mu mwaka wa 1962 bwabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi inshuro 11.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version