Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge, Rwanda Standards Board, ku bufatanye n’Urwego rushinzwe kugenzura ishyirwamubikorwa ry’ihame ry’uburinganire, GMO, ndetse na UNDP baraye bahaye ibihembo ibigo 19 basanze byubahiriza ririya hame kurusha ibindi.
Byakozwe nyuma y’Icyumweru izo nzego zari zimaze zisura inganda ngo harebwe uko zibahiriza iri hame ndetse no kureba niba zizi ko hari amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ihame ry’uburinganire yasohowe na RSB kugira ngo ziyakurikize.
Mu muhango waraye uhurije hamwe inzego n’ibigo hagamijwe ku bihemba, Umuyobozi mukuru wa RSB Murenzi Raymond yavuze ko biriya bigo byagize neza ubwo bwimikazaga ririya hame.
Ati: “ Twishimiye umuhati wanyu mu gutuma ihame ry’uburinganire ryubahirizwa mu bigo mukorera. Ibi bihembo twise Gender Seal Certification programme dukoranamo n’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire byerekana ubushake bwo guha abantu bose amahirwe angana mu kugera ku byiza igihugu gitanga ku bagituye”.
Murenzi avuga ko amahanga ashimira u Rwanda kuri iyo ngingo, ibi bikaba ari byo byatumye ikigo ayoboye gishyiraho amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ihame ry’uburinganire mu bigo by’abikorera ku giti cyabo ariko no mu bya Leta cyangwa ibiyishamikiyeho.
Nadine Gatsinzi uyobora Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire yabwiye abari aho ko ashima kuba ibi bigo byarikamakaje ririya hame, haba mu nzego z’abikorera ndetse no mu bya Leta.
Ibi, kuri Gatsinzi, ni intambwe iboneye yo gutuma ibitsina byombi bigira uruhare mu iterambere kandi abantu bagakora bishimiye gukorana na bagenzi babo, batarobanuwe cyangwa ngo bahezwe mu bikorwa bibafitiye akamaro bikakagirira n’igihugu.
Madamu Coumba Sow uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO, wavuze mu izina ry’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda, One UN, yavuze ko kwimakaza iri hame ikintu cy’ingezi haba mu Rwanda n’ahandi ku isi.
Sow avuga ko ubwo iri hame ryatangiraga gukoreshwa mu myaka mike ishize, hari bamwe mu bayobozi b’ibigo bumvaga ko rizabahombya.
Kugeza ubu hari abahinduye imyumvire, basanga ahubwo iyubahirizwa ryaryo ritanga umusaruro.
Umwe muri abo bayobozi b’ibigo ni Benjamin Gasamagera ufite ikigo Safari Center.
Avuga ko uburinganire bwakomeje kumuzamurira umusaruro kandi abyishimiye.
Ijambo rya Coumba Sow kandi rishimira ko Leta y’u Rwanda yabereye UN-Rwanda umufatanyabikorwa mwiza, ushyira mu bikorwa gahunda zose zemeranyijweho.
Yunzemo ko guha biriya bigo ibihembo bizatuma birushaho guteza imbere ririya hame no kuzamura umusaruro muri rusange.
Mu mwaka wa 2023 nibwo RSB yatangaje inyandiko ikubiyemo amabwiriza agenga ihame ry’uburinganire akwiye gukurikizwa mu bigo byose bikorera mu Rwanda.
Iryo hame rigamije kumenyesha abantu ayo mabwiriza kugira ngo ibigo bikorera mu Rwanda bihe abakozi babyo bose amahirwe agana, nta vangura iryo ari ryo ryose.
Abifuza kubona amabwiriza igenga ubuziranenge bw’ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore bashobora kubona inyandiko yaryo ku Kigo cy’igihugu cyishinzwe gutsura ubuziranenge, RSB, iyo nyandiko ikaba igura Frw 33,000.
Abayobozi b’ibigo byavuzwe haruguru bahembye ibigo 19 kubera iyubahirizwa rya ririya hame.
Ibyo bigo ni ATL and Akagera Aviation, Four Points by Sheraton, Stafford Coffee Breweries, King Faisal Hospital, Silverback Tea Company Limited, Wood Foundation Africa, Aux Delices Honey Ltd, The New Times Publications Limited, Vivo Energy Rwanda, Kitabi Tea Company Limited, Rwanda Inter-link Transport Company Ltd (Ritco), Rwanda Developing Board, Akagera Coffee Project (SME), Masaka Farms Ltd (SME), Nyamurinda Coffee Growers Ltd, Afri-Foods Ltd, 1000 Hills Products Rwanda Ltd (SME), Tropi Wanda Ltd (SME) na Virunga Biotech Ltd (SME).