Ibihe Turimo Bituma Abaturage Bacu Batihaza Mu Biribwa- PM Ngirente

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente avuga ko ibihe bibi isi irimo muri iki gihe cya nyuma ya COVID0-19 bituma inzego nyinshi z’ubukungu harimo n’ubuhinzi zizahara, bityo abaturage ntibihaze mu biribwa.

Yabivuze mu ijambo yagejeje ku banyacyubahiro bari bitabiriye Inama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda yiga uko ubuhinzi bwarushaho kunozwa binyuze mu ikoranabuhanga mu mihingire.

Ikoranabuhanga mu mihingire rijyanirana no guhinga ubutaka bufumbiye neza, bugaterwamo imbuto y’indobanure yera vuba kandi ihangana n’indwara ndetse n’imihingire y’ubu igatandukana n’iya kera yakoreshaga isuka.

Ni ngombwa kandi ko habaho n’uburyo bwo kuhira kugira ngo imvura ntikomeze kuba ari yo soko yonyine y’amazi yeza imyaka.

- Advertisement -

Ibi hamwe n’ibindi biri mu Nama yiswe African Green Revolution Forum (AGRF) Summit 2022 iri kubera mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko kugira ngo abantu bongere kwihaza mu biribwa ari ngombwa ko abashoramari bashora mu buhinzi kugira ngo bakomeze guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Yabwiye abashyitsi ko u Rwanda rwakoze uko rushoboye kugira ngo ruzamure urwego rwarwo rw’ubuhinzi.

Avuga  ko u Rwanda rwibanze mu kugabanya umusaruro wangirika mu isarura.

Ahenshi muri Afurika ngo umusaruro wangirikira mu isarura uba uri hagati ya 30% na 40% y’umusaruro wose.

Kugira ngo u Rwanda rushobore kwirinda ibi, Minisitiri w’Intebe Ngirente avuga ko byaturutse ku mikoranire hagati ya Leta n’abikorera ku giti cyabo.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iriya nama

Ikindi  ni uko hari uburyo bw’ikoranabuhanga mu kuhira imyaka Leta yatangije ndetse ishyiraho na Nkunganire ku bihingwa bimwe na bimwe  ndetse no ku ifumbire mu rwego rwo kongera umusaruro.

Ikindi ni uko hari ibigega Leta yashyizeho byo guhunika imyaka kugira ngo izatabare mu bihe bigoye.

Ibi nibyo byafashije u Rwanda guha abarutuye ibibatunga mu gihe cya Guma mu Rugo.

Bamwe mu banyacyubahiro bari muri iyi nama ni uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version