Ibihugu 10 Bifite Amateka Ya Kera Kurusha Ibindi Ku Isi

Amateka ni ibyo muntu yakoze mu gihe cyahise, byanditswe ngo abantu bazabisome cyangwa abandi bazabyumvane ababibonye babibariremo inkuru. Muri make amateka ni imibereho ya muntu mu gihe cyahise n’amasomo abirimo.

Mu magambo avunaguye, kuko amateka ari maremare cyane, hari ibihugu 10 twasanze ari ibya kera kurusha ibindi ku isi.

Reka duhere kuri Portugal. Nicyo gihugu cya mbere cya kera mu Burayi bw’ubu.

Iki gihugu kiri mu Burasirazuba bw’Uburayi ni kimwe mu byahozeho kera k’uburyo bamwe bavuga ko ari cyo gihugu wavuga ko ari icya cyera kurusha ibindi mu Burayi.

Igihugu cya kabiri kivugwaho kuba icya kera kurusha ibindi ku isi ni Ethiopia.

Ibisigaratongo byataburuwe n’abahanga byerekana ko iki gihugu cyatuwe n’abantu mu myaka miliyoni nyinshi yatambutse.

Ahandi iki gihugu kigirira umwihariko ni uko kiri mu bihugu by’Afurika n’ahandi ku isi bitigeze bikolonizwa.

Ubuhinde nabwo ni ubwa kera cyane.

Iki gihugu kiri mu bihugu bifite ubuso bugari kurusha ibindi ku isi.

Abanyamateka bavuga ko Ubuhinde bwashinzwe n’abo bitaga Vedic babayeho mu mwaka wa 1500 Mbere y’Igihe Cyacu.

Bwategetswe n’abami benshi mu bihe bitandukanye.

San Marino ni igihugu gito. Nacyo kiri mu bihugu byabayeho kera kurusha ibindi.

Bivugwa kugira ngo kibeho byagizwemo uruhare n’itegeko nshinga ryashyizweho mu mwaka wa 1600 Mu Gihe Cyacu.

Iki gihugu gikikijwe n’Ubutaliyani.

Ubugereki ni ubwa kera koko.

Ubugereki

Buzwiho kugira abahanga ba kera baremye ibitekerezo bikomeye Isi yagendeyeho mu miyoborere na siyansi kugeza n’ubu.

Iby’imana z’Abagereki bizwi n’abageze mu mashuri bakiga amateka y’isi.

Turebe n’Ubuyapani. Iki gihugu kigizwe n’ibirwa byinshi nacyo si icy’ejo.

Amateka yabwo avuga ko uwabushinze witwaga Amaterasu yari umwana w’imana waje uvuye mu ijuru mu mwaka wa 660 Mbere y’Igihe Cyacu.

N’ubwo ibi ari ibitekerezo, birumvikanisha ko Ubuyapani nabwo ari ubwa kera cyane.

Armenia nayo ni iya kera kuko abahanga bavuga ko yashinzwe mu mwaka wa 782 Mbere y’Igihe Cyacu.

Zimwe mu nyubako za Armenia za kera

Iyo urebye uko iki gihugu cyatuwe usanga hari ubuvumo abantu bari bagituye bacukuye mu rutare kandi ngo ibyo babikoze mu mwaka wa 90,000 Mbere y’Igihe Cyacu.

Misiri ntiwabura kuyishyira ku rutonde rw’ibihugu byatuwe n’abantu kera cyane.

Misiri ya kera

Imibereho y’Abanyamisiri yatangiye mu kinyagihumbi cya gatandatu Mbere y’Igihe Cyacu.

Ni ikimenyimenyi inyandiko Abanyamisiri bavumbuye yakoreshaga inyuguti zishushe nk’udusumari( cuneiform writing) ni iya kabiri ku isi mu zatanze izindi kubaho.

Ubufaransa nabwo abanyamateka bavuga ko ari ubwa kera mu bihugu byinshi by’isi no mu Burayi bw’umwihariko.

Bwatangiye kuba Ubufaransa abantu bazi muri iki gihe ubwo bwategekwaga na Charlemagne nyuma y’isenyuka ry’Ubwami bw’abami bw’Abaromani bitaga Holy Roman Empire.

Charlemagne

Ubufaransa bwa hambere cyane bwari bugabanijemo ibice bitatu.

Uretse Ubuhinde, ikindi gihugu cya kera kurusha ibindi muri Aziya ni Iran.

Abanyamateka bavuga ko iki gihugu cyatangiye kubaho mu mwaka wa 550 mbere y’igihe cyacu.

Bwategekwaga n’abo bitaga Achaemenid.

Nyuma Iran yaje kwitwa Persia ntibyarangirira aho kuko mu mwaka wa 1930 nibwo yaje kwitwa Iran nk’uko tuyizi ubu.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version