Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibihugu 12 Bigiye Guhurira i Kigali Muri BAL Izakinwa Ku Nshuro Ya Mbere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Ibihugu 12 Bigiye Guhurira i Kigali Muri BAL Izakinwa Ku Nshuro Ya Mbere

admin
Last updated: 30 March 2021 9:22 am
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Basketball Africa League (BAL) bwatangaje ko irushanwa rizahuza amakipe 12 y’intyoza muri uyu mukino muri Afurika, rizakinwa bwa mbere kuva ku wa 16-30 Gicurasi, muri Kigali Arena.

BAL yagombaga kuba hagati ya Werurwe na Gicurasi 2020, ikabera mu bihugu bitandatu bya Afurika ariko igasorezwa i Kigali. Yaje gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Umuyobozi wa Baksetball Africa League Amadou Gallo Fall wo muri Senegal, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko iri rushanwa noneho rigiye kuba, ariko imikino yose ikazabera mu Rwanda.

Ati “Kuva twakwemeza isubikwa ry’irushanwa rya mbere rya BAL kubera iki cyorezo, twamaze igihe kinini tureba uburyo bwiza bwatwemerera gutangira iri rushanwa buri wese atekanye. Uyu munsi nishimiye gutangaza ko irushanwa rya mbere rya BAL rizatangira ku wa 16 Gicurasi, umukino wa nyuma ukaba ku wa 30 Gicurasi.”

“Ni amakipe 12 azaturuka mu bihugu 12 bitandukanye bya Afurika, imikino 26 yose ikazabera ahantu hamwe, muri Kigali Arena iri ku rwego rw’isi, i Kigali mu Rwanda.”

Fall yavuze ko intego yabo ari ukubaka irushanwa ryo ku rwego rwo hejuru, rizagaragaza impano nyafurika, ibyishimo n’urukundo rufitiwe Basketball.

Yakomeje ati “Hamwe n’umufatanyabikorwa wacu FIBA, twashyizeho shampiyona nyafurika ya Basketball ngo itange umwanya ku bakinnyi babigize umwuga kuri uyu mugabane ngo bagaragaze impano zabo mu rugo, banarusheho gushishikariza abahungu n’abakobwa bakiri bato kugana uyu mukino.”

Mbere yo gusubikwa byateganywaga ko amakipe azakina BAL 2020 azagabanywa mu duce dutandukanye, agakinira mu mijyi ya Cairo mu Misiri, Dakar (Sénégal), Lagos (Nigeria), Luanda (Angola), Monastir (Tunisia) na Salé (Maroc), Kigali (Rwanda) ikakira imikino ya nyuma muri Gicurasi 2020.

Amakipe 12 yabonye itike yo gukina Basketball Africa League ku nshuro ya mbere ni Patriots (Rwanda), GNBC (Madagascar), Ferroviario de Maputo (Mozambique), AS Douanes (Sénégal), AS Police (Mali), AS Sale (Maroc), GS Petroliers (Algérie), FAP (Cameroun), Petro de Luanda (Angola), Rivers Hoopers (Nigeria), Union Monastir (Tunisia) na Zamalek (Misiri).

TAGGED:BALBasketballfeaturedKigali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uko Umushakashatsi Jean-Paul Kimonyo Yakiriye Raporo Duclert Kuri Jenoside Yo Muri 1994
Next Article U Rwanda Rwohereje Abapolisi 80 Mu Butumwa Bw’Amahoro Muri Sudan y’Epfo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gisèle Umuhuza Yasimbuwe Na Canoth Manishimwe Muri MININFRA

Ariel Wayz Na Babo Bajyanywe Mu Kigo Ngororamuco

Ese Icyemezo Cya Leta Cyahombeje Abacuruzi Bagafunga Cyavugururwa?

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?