Ibihugu Bivuga Igifaransa Biriga Uko Ghana Yaba Umunyamuryango

Perezida Paul Kagame na Madamu we bari i Paris mu Bufaransa mu Nama ya 19 ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu muryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa OIF iri bwige uko Ghana yaba umunyamuryango.

Iyo nama yatangiye kuri uyu wa Gatanu taliki 04 Ukwakira, 2024, ikaziga no ku ngingo y’uko Ghana yaba umunyamuryango kuko yari isanzwe ari indorerezi.

Bariga kandi no ku busabe bwa Angola kugira ngo ibe indorerezi.

Iriga no ku bibazo byugarije Isi ndetse n’ibisubizo byabyo birimo guhanga udushya n’imishinga hifashishijwe ururimi rw’Igifaransa.

Iyo nama kandi irayoborwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Irabera ahitwa Villers-Cotterêts ikagira insanganyamatsiko igira iti “Gukora, guhanga ibishya no gukora ubucuruzi mu Gifaransa”.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko akigera i Paris, Perezida Kagame Paul yagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Charles Michel.

Baganiriye ku bireba umugabane wa Afurika n’Isi muri rusange.

Ku munsi wa mbere w’Inama ya OIF, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazitabira umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, bazitabira isangira rizayoborwa na Perezida Emmanuel Macron na Madamu we Brigitte Macron.

Ku munsi wa kabiri w’iyi nama, Perezida Kagame azitabira ibiganiro bizayoborwa na Perezida Macron aho abazabyitabira bazaganira ku bufatanye n’ubutwererane bugamije intego zihuriweho hagati y’ibihugu.

Ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, abayitabiriye bemeje ko inama itaha yo ku rwego rwabo izabera i Kigali mu 2025.

Iyi nama izasozwa n’isinywa ry’amasezerano y’i Villers-Cotterêts.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version