Ibikubiye Mu Kibazo Cya Ruswa Ivugwa K’Uwahoze Ayobora Rwanda Housing Authority

Taliki 10, Werurwe, 2022 habaye iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza ubushinjacyaha buregamo ruswa  Bwana Felix Nshimyumuremyi wahoze ayobora Ikigo cy’igihugu cy’imyubakire, Rwanda Housing Authority.

Urubanza rwabereye mu Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro.

Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.

Ingingo ya kane y’Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 niyo ihana iki cyaha.

- Advertisement -

Mu kirego ubushinjacyaha bwagejeje ku rukiko, havugwa ko Umuyobozi wa RHA Felix Nshimyumuremyi yatse indonke abubakaga inzu z’amacumbi aciriritse ( affordable houses) bakorera ikigo See Far Housing Limited.

Ubusanzwe iki kigo cyariyemeje kuzubaka inzu 556  mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Ikibazo cyatumye uriya muyobozi n’abo bareganwa kijya mu nkiko cyavutse hamaze kuzura inzu 53.

Ubushinjacyaha buvuga ko ingengo y’imari yagenewe kubaka ibikorwa remezo biri mu macumbi acuriritse kugeza ubu ari Miliyari  Frw 30.

Mu nyandiko dufite, hagaragaramo ko Leta y’u Rwanda( ihagarariwe na Rwanda Housing Authority) yagombaga kugira uruhare mu iyubakwa ry’izi nzu, ikabikora binyuze mu kubaka ibikorwa remezo bifasha abazituye ari byo imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi.

Uruhare rwa Leta muri uyu mushinga  rungana na 30% by’agaciro k’umushinga wose.

Mu kirego cy’ubushinjacyaha, harimo ko muri Nyakanga 2020 Ikigo See Far Housing Ltd cyari cyarangije kubaka inzu 53 hanyuma gisaba Rwanda Housing Authority  ishinzwe gusuzuma ibirebana n’ibikorwa remezo Leta igiramo uruhare kuri uriya  mushinga mu rwego rwa tekiniki, kuza  kubakorera dosiye ijyanye n’iyo nkunga y’uruhare rwa Leta ariko ngo ntibyakozwe.

Kubera iyi mpamvu, ngo byabaye ngombwa ko uriya mushinga uba uhagaze.

Muri iyi dosiye, ubushinjacyaha buvuga ko muri Mutarama, 2022 umugabo witwa Alexis Mugisha Emile yagiye aho ubuyobozi bw’Ikigo See Far Housing Ltd  bukorera ahasanga umwe mu bakozi bakora mu busitani amusaba ko yamuhuza n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iki kigo witwa Eric Kalisa Salongo.

Nyuma yo guhura, Mugisha yabwiye Salongo ko aziranye n’Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda cy’imyubakire, amwumvisha ko yabahuza uyu muyobozi agafasha abo muri See Far Housing gusubukura imirimo yabo bitagoranye.

Uko kubahuza ariko kwari gufite ikiguzi kubera ko uwo Mugisha yabwiye Salongo ko ku mafaranga Leta izabaha yo gukora cya gice yiyemeje kingana na 30%, ni ukuvuga Miliyari 8 Frw,  azabahaho 3%.

Mu mibare, bivuze ko 3% ingana na miliyoni 240 Frw.

Ubushinjacyaha  buvuga ko iriya yari ruswa kandi ko yagombaga kuzayisangira n’Umuyobozi wa RHA.

Mu bika bigize inyandiko  y’ubushinjacyaha, havugwamo ko  uwo Mugisha  yaje kubonana n’Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda cy’imyubakire ‘bumvikana kuri iyo ruswa’.

Mu kubihuza, ubushinjacyaha buvuga ko byumvikana ko Mugisha yamenyesheje Salongo ko yamaze kubyumvikana n’Umuyobozi wa RHA, Felix Nshimyumuremyi.

Bidateye kabiri, ni ukuvuga taliki 16, Gashyantare, 2022 abagabo batatu bari muri iyo ‘deal’ baje guhurira muri imwe muri Hotel Taarifa itari butangaze, bahura saa tatu n’igice z’ijoro baragabanira.

Icyo gihe ngo baganiriye ibya ya 3%  y’igihembo yagombaga gutangwa kugira ngo hemezwe itangwa ry’imirimo y’ibikorwa remezo.

Uko iminsi yahitaga, byageze taliki 06, Werurwe, 2022  umuyobozi muri See Far Housing Company ushinzwe ibikorwa Bwana Salongo yandikira ibaruwa Umuyobozi wa RHA, iyo nyandiko yiswe ‘Reanimation of Kabeza Estate Affordable Housing Schemeˮ , ayimwoherereza iciye kuri WhatsApp ya Mugisha uyu nawe ayoherereza Umuyobozi wa RHA.

Ngo kuyicisha kuri Mugisha byari bigamije ko abanza akayicishamo amaso, akayinoza, inyandiko ya nyuma bakayiha umuyobozi bifuzaga gukorana.

Abagenzacyaha baje gufata umuntu…

Mu iperereza Taarifa yakoze yamenye ko mu buyobozi bwa Rwanda Housing Authority hari umwe mu bayobozi bivugwa ko atari abanye neza n’Umuyobozi mukuru w’iki kigo, uyu atangira kugirana imishyikirano na Eric Salongo agamije kuzabona icyo yaheraho ashyirishamo umuyobozi we  kuko bivugwa hari ibyo batumvikanagaho mu kazi.

Ubuyobozi muri Minisiteri iki kigo kibarizwamo bwari buzi ko aba bayobozi badakorana neza.

Nyuma y’uko amakuru ahawe ababishinzwe, batangiye gucungira hafi Mugisha Alexis Emile  ariko ntibashobora kumufata arimo ayakira ariko bakomeza kumukurikirana baza kumufata ahagana saa tanu z’ijoro ari hafi kugera iwe.

Nyuma yo gufata amafaranga saa cyenda z’amanywa ayahawe na Eric Salongo (yabyemereye imbere y’urukiko) bivugwa ko yari ‘avance’ kuko igikorwa cyari kigeze kure, Mugisha(wari umuhuza hagati ya See Far Housing  Ltd na RHA) yagiye kuyasogongera, anyarukira muri kamwe mu tubari turi i Kanombe asangira n’inshuti, abo ari mo imyenda arabishyura.

Ibyo yakoraga byose , abagenzacyaha baramucungaga.

Amaze kwica akanyota bagenzi be baramutwaye mu modoka ariko abagenzacyaha baza kumufata ageze hafi y’iwe muri Kabeza, icyo gihe hari ahagana saa tanu z’ijoro.

Ubushinjacyaha buvuga ko abagenzacyaha bamusanganye ibihumbi icumi magana cyenda by’amadolari (10,900 USD) mu ntoki.

Ngo yari yamaze  gukoresha 4,100$, aya arenga miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda ni ukuvuga ko yakoreshereje aya mafaranga angana atya guhera saa cyenda z’amanywa kugeza afatwa!

Hari amwe yari yayavunjishije ari kuri Mobile Money ye.

Ubwo yafatwaga akabazwa, yavuze ko muyo  yari asigaranye harimo  10 000$ yagombaga guha   Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imyubakire Bwana Felix Nshimyumuremyi.

Ngo yari bumuhamagare akayamugezaho.

Mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukikiro ubushinjacyaha bwasabye  ko Felix Nshimyumuremyi na Alexis Mugisha bafungwa by’agateganyo kubera ko hari icyo bwise ‘impamvu zikomeye’ zituma bakekwaho icyaha bakoze.

Busobanura ko zimwe muri izo mpamvu harimo kuba Salongo Eric asobanura uko yasabwe ruswa na Mugisha Alexis yayitumwe n’Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Housing Authority kandi uyu akaba yarafatanywe 10,900 USD agasobanura ko yari ayashyiriye Umuyobozi w’icyo   kigo ngo bayagane nk’uko bari babyumvikanye ho ari impamvu ikomeye ituma uregwa agomba gufungwa by’agateganyo.

Mu iburanisha Mugisha Alexis yaburanye yemera icyaha, akagisabira imbabazi, agasobanura uburyo yagikozemo, aho avuga ko ari we wari waravuganye n’Ubuyobozi bwa  See Far Housing Ltd bwahaye Sosiyete ikiraka cyo gusubiriramo inyingo ijyanye no kuzuza ibisabywa  kugira ngo umushoramari yemererwe 30%  y’ibikorwa remezo itangwa na Leta.

Yemereye urukiko ko yari buzababwe 3% by’ayo mafaranga Leta yari See Far Housing Ltd.

Yongeye ho ko impamvu z’ubushinjacyaha azemera ariko adakwiye gufungwa by’agateganyo kuko ngo atakwica iperereza kuko yemera icyaha kandi n’amadolari yose uko ari 15000$ akaba yarayasubije, akaba afite umuryango atuye ndetse yiteguye no gutangwa ingwati.

We n’umwunganira mu rukiko barusabye gufungurwa by’agateganyo kuko amategeko abyemera.

Ku ruhande rwa Bwana Alexis Nshimyumuremyi, we aburana atemera icyaha kubera ko nta ruhare avuga ko yakigizemo.

Nshimyumuremyi yavuze ko impamvu umunani zikomeye ubushinjacyaha buvuga ko zashingirwaho afungwa by’agateganyo zidakwiye guhabwa agaciro.

Mu kwisobanura, we n’abunganizi be babiri  bavuga ko mu ibazwa rya Eric Salongo ryakozwe taliki 07, Werurwe, 2022 ngo yivugiye uko bapanze igabana ry’amafaranga yatirirwa ko uyu muyobozi yari buboneho uruhare rwe, azagabanywa.

Icyo kiganiro cyabaye hagati ya Mugisha Alexis Eric Salongo n’undi witwa Angelique wari ushinzwe isuku mu nzu za See Far Housing Ltd.

Abunganira Umuyobozi  w’Ikigo cy’igihugu cy’imyubakire bavuga ko ikinyoma basiga uwo bunganira  kigaragarira mu buryo Mugisha yabonye ariya mafaranga n’uburyo yayakoresheje.

Bavuga ko ikindi cyerekana ko uwo bunganira nta ruhare yagize mu cyo ubushinjacyaha bumurega ari uko mu butumwa uyu mugabo yahaye Salongo, nk’uko uyu yabyivugiye mu ibazwa rye ryavuzwe haruguru, yamubwiye ko yahuye na Alexis Mugisha Emile , ko ‘they cleared air’,[imvugo bari bumvikanyeho].

Ubwunganizi bwe bwagaragaje ko icyerekana ko uyu muyobozi nta cyo yari azi ku byakorwaga ari uko yahise yandikira uwo Salongo amubuza uwo Alexis uwo ari we.

Bungamo kandi ko iyo ugereranyije igihe Alexis Mugisha Emile yafatiwe( mu masaha akuze y’ijoro) hanyuma akavuga  ukuntu yari ategereje ko umuyobozi wa kiriya kigo amuhamagara ngo amuhe amafaranga kandi mu ibazwa akaba atavuga ko nyuma yo kuyakira yahamagaye uriya muyobozi ngo amumenyeshe ko ayakiriye bityo bafate gahunda yo kuza guhura, bigaragaza ko Alexis Nshimyumuremyi  atari uzi umugambi wari hagati aho.

Kuba yarahise atangira kuyacyemuza ibibazo bye nabyo ngo ni ikimenyetso cy’uko yayafatanga nk’aye, nta wundi bari bayagabane.

Indi mpamvu abunganira uregwa bavuga ko itesha agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha ni uko ngo uburyo bw’igabana ry’amafaranga buvugwa na Eric Salongo  aho we na Alexis Mugisha  na Angelique bari kugabana k’uburyo bungana bitandukanye n’uburyo nyuma y’uko amafaranga abonetse yagabanywe kuko Salongo yafashe 5000 $ yirengagije ko hari Angelique kandi ntavugane na Mugisha ko  hari agomba guhabwa Angelique n’ugomba kuyamuha.

Ngo ariko akaba yarahawe 1500$  nk’uwafashije Alexis Mugisha kumugeza kuri Eric Salongo ni ikigaragaza ko ibyakozwe byose uwari ubifitemo inyungu ari Alexis Mugisha, iki kandi ubwunganizi bukavuga bigaragaza ko   n’ayari asigaye yose yari aye.

Ubwunganizi buvuga ko yitwaje ko yari aziranye n’Umuyobozi wa RHA kubera ko hari indi mishinga ya Sosiyete y’inyamahanga nayo ikora ibyo kubaka amacumbi aciriritse yakurikiranaga muri kiriya kigo, akitwaza izina ry’uriya muyobozi agambirije indonke See Far Housing Ltd ayizeza kuzayivuganira kuri uriya muyobozi.

Hari indi mpamvu itangwa y’uko kuba mu ibazwa rya Alexis Mugisha  mu bushinjacyaha hari aho yavuze ko yacunze Umuyobozi wa RHA  amaze kugenda akabona kujya mu biciro na Eric Salongo bigaragaza ko  uriya muyobozi atari ari mu mugambi wabo.

Indi ngingo ubushinjacyaha bwavuze ko ikomeye kandi yashingirwaho uriya mugabo uyobora RHA afungwa by’agateganyo, ni ivuga ko hari ibaruwa yanditswe n’Ikigo SEE FAR inyuzwa kuri Mugisha Alexis  ayiha Umuyobozi wa RHA nawe arayikosora itanyuze mu nzira zisanzwe amabaruwa acishwamo.

Ibi ngo bigaragaza ko Mugisha yari umuhuza muri uriya mugambi bariya bagabo baregwamo.

Ubwunganizi bwo buvuga ko iyo itaba impamvu ikomeye kuko ngo uburyo umuyobozi wa kiriya kigo mu ibazwa rye yasobanuye ko gukosora draft ubwabyo bitari ikibazo, ko ahubwo iyo baruwa yaba yarifashishijwe ngo hagaragazwe ko Alexis Mugisha afitanye umubano nawe[umuyobozi].

Uyu muyobozi yavuze ko mu  by’ukuri bitabujijwe ko yakosorera uwamugana wese mu rwego rwo kuzuza inshingano z’ikigo cye cyane ko gifite imihigo gikoreraho.

Mu iryo buranisha  hari amajwi( audios) yagarutsweho havugwa ko harimo amagambo yavuzwe n’uriya muyobozi avuga ko atari ‘money oriented’(udafite inyota y’ifaranga), bityo ubwunganizi bukavuga ko ubushinjacyaha butagombye kuyigoreka  ngo buyivugishe icyo itavuga kandi iryo jambo rifite igisobanuro gikomeye muri ayo majwi( audios).

Ikindi bwagaragaje ni ukuba mu ibazwa rya Mugisha Alexis ryo ku italiki 25, Gashyantare, 2022 hagaragaramo amagambo ashinjura umuyobozi wa RHA, muri iryo bazwa akaba yarivugiye amagamo akurikira:

-“Maze kubwira DG ko nzamuha 50% yambwiye ko afite uko abayeho, afite umushahara nta kibazo afite gusa yambwiye ko azamfasha kuko nanjye nzaba mufashije gucyemura ikibazo cya affordable houses’.

Ubwunganizi kandi bwagaragaje ko gishinjura umukiliya wabo ni uko mu mvugo ya Mugisha yo mu bugenzacyaha( RIB) agaruka ku magambo ari mu majwi yafashwe na Eric Salongo, asubanura agira ati: “…Nahamagaye Eric araza, ndubuka ko hari nka saa tatu z’ijoro adusanga turi kumwe na DG Felix kuri Hotel maze ahumuriza Eric amubwira ko dosiye yabo bayibonye kandi ko bari kuyigaho, ko bizatungana, Eric yabajije DG RHA ngo mbese Alexis yakubwiye ko tuzamuha 3%?. DG yaramubwiye ngo Alexis yarabimbwiye kuko muzi neza ko atajya abeshya ariko ko icyo ashyira imbere si amafaranga, ngo bazakora uko bashoboye Dosiye yihute kugira ngo Abazungu bishime…”

Abazungu bavugwamo aho ni abayobozi ba See Far Housing Ltd.

Iyi mvugo ‘TUZAMUHA’ Ubwunganizi bwa Alexis Nshimyumuremyi buvuga ko yerekana ko uwari guhabwa ayo 3% ari uwo Mugisha Alexis atari umukiliya wabo.

Uretse ibivuzwe haruguru, ubwunganizi bwagaragarije urukiko ko mu ibazwa rya Mugisha mu Bugenzacyaha hari andi magambo yivugiye yerekana ko umuyobozi wa RHA nta ruhare yagize muri kiriya cyaha.

Hari aho yagize ati: ” Nk’abantu b’abagabo ni ko twabyitekerereje twembi na Eric Salongo ko hari icyo twamugenera, mbibwiye DG ntiyambwiye ko atabishaka ariko ntayanambwiye ko abyemeye. Twumva ari ngombwa kuzayamugenera nawe akayahabwa cyane ko yari yatwemereye kubona approval.”

Ubwunganizi rero bushingira kuri ibi bukemeza ko ibyo abo bagabo bumvikanye, ari ibitekerezo byabo bidafite aho buhuriye n’uwo bunganira.

Nyuma yo gutanga ingingo zose,ubwunganizi buvuga ko zagombye guherwaho Alexis Nshimyumuremyi ntafungwe by’agateganyo, bwanzuye ko nta mpamvu zikomeye zagombye gutuma umukiliya wabo afungwa.

Bwasabye urukiko kumufungura kandi ngo ibyo basaba bishingiye no ku ngingo z’amategeko kuko Itegeko nshinga isobanura neza ko ukurikiranyweho icyaha afatwa nk’umwere igihe cyose urukiko rutarakimuhamya.

Abunganira Umuyobozi wa RHA bavuga beruye ko impamvu zose zeretswe urukiko ndetse n’ubuhamwa bushingiye ku ibazwa ry’abarebwa n’iki kibazo bose ndetse n’ingingo z’amategeko, byerekana ko umukiliya wabo arengana, ko abagabo babiri Salongo Eric na Alexis Mugisha ari bo bari muri uriya mugambi bonyine.

Nyuma yo kumva impande zombi, Inteko iburanisha izasoma icyemezo ku wa Kabiri Taliki 15, Werurwe, 2022 saa cyenda z’amanywa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version