Abantu 60 Baguye Mu Mpanuka

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo habereye impanuka ikomeye yakozwe na Gari ya Moshi ihitana abantu kugeza ubu babarirwa muri 60.  Iyi mpanuka yabereye ahitwa Lubudi mu gace ka Lualaba.

Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Lubudi kitiriwe umugezi wa Lubudi muri Lualaba

Byaraye bibaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 11, Werurwe, 2022.

Umubare w’abapfuye watanganjwe n’Umuyobozi w’Agace ka Lubudi witwa Clémentine Lupanda wa Mpanda.

Kugeza ubu abakozi ba Croix-Rouge n’abasore n’inkumi b’ababakorera bushake bari gufasha mu gushyira imirambo hamwe kugira ngo Polisi irebe niba hari abamenyekana imyirondoro yabo nyuma imirambo ishyikirizwe benewabo.

- Advertisement -

Clémentine Lupanda wa Mpanda yabwiye actualité.cd ati: “ Mvuye aho byabereye ndi kumwe n’umuyobozi wa Polisi kandi ibintu tubonye biteye ubwoba. Benshi bapfuye hari n’inkomere nyinshi kandi zakomeretse cyane. Ubuyobozi buri gukora uko bushoboye ngo haboneke uburyo bwo gushyingura abapfuye.”

Ni impanuka yakozwe na gari ya moshi igwamo abantu bagera kuri 60

Gari ya moshi yakoze iriya mpanuka yari ivuye mu Mujyi wa Mwene-Ditu, muri Ntara ya  Lomami mu gace ka Kasaï.

Aho yacaga hose yahakuraga abagenzi, kugeza ubwo yageraga i Lubudi.

Abakomeretse bikomeye bamaze kubarurwa ni 90, bamwe muri bo bakaba bagejejwe ku bitaro byitwa l’hôpital de la Cimenterie du Katanga (Cimentkat).

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version