Ibikubiye mu Kiganiro Ku Byiza By’u Rwanda Gica Kuri CNN

Bwana Richard Austin Quest amaze iminsi runaka asuye ibyiza by’u Rwanda birimo inka z’Inyambo, gusura ingagi mu Birunga, gusura ingoro ndangamurage w’u Rwanda n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

 Ibi byose ari hafi kuzabitangaza mu kiganiro k’iminota 30  gica kuri televiziyo mpuzamahanga y’Abanyamerika, CNN(Cable News Network).

Iyi televiziyo ikorera muri imwe muri Leta za USA yitwa Atlanta.

Ubwo yasuraga Inka z’Inyambo ziba ahitwa mu Rukari mu Karere ka Nyanza, Bwana Quest yasobanuriwe akamaro kazo  mu muco n’amateka by’Abanyarwanda bo hambere.

- Advertisement -

Abashinzwe kuyobora no gusobanurira abashyitsi ibyiza by’u Rwanda basobanuriye Bwana Quest akamaro umuganda wagize kandi n’ubu ufite mu guhuza Abanyarwanda, bakarenga ibibatanya bakayoboka ibibahuza.

Ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali yakiriwe n’abakozi baho, ariko atemberezwa kandi asobanurirwa ibyabaye mu Rwanda mbere, mu gihe cya Jenoside na Nyuma yayo n’umuyobozi wa ruriya rwibutso Bwana Honoré Gatera.

Gatera yamubwiye ko kugira ngo abantu bashobore gukumira Jenoside iyo ari yo bisaba ko abatu bumva akamaro ko gukumira icyabiba urwango n’amacakubiri mu bantu.

Mu kiganiro cye kandi Bwana Quest azerekana uko yabonye imideli y’Abanyarwanda ubwo yasuraga ikigo kiyihanga kinayimurika kitwa Rwanda Clothing.

Ni ikigo cyashinzwe na Joselyne Umutoniwase muri 2012.

Umutoniwase yabwiye CNN ati: “ Nzi neza ko iyo hari umuntu uguze umwenda hano akajya mu mijyi nka London, Paris, New York, abawubonye babona u Rwanda kandi mu isura nziza.”

Igice cya nyuma cy’ikiganiro Quest’s World of Wonder cyerekana impamvu ba mukerarugendo bakunda gusura ingagi zo mu Birunga by’u Rwanda.

Abyerekana akoresheje urugero ubwo we na bagenzi be bazamukanga ibirunga bagiye gusura ingagi bayobowe n’uyobora ba mukerarugendo witwa François Bigirimana.

Yabwiye Quest ko yigeze gukorana n’umushakashatsi witwa Diane Fossey wamenyekanye nka ‘Nyiramacibiri.’

Fossey ( Nyiramacibiri) yari umushakashatsi mu bw’ingagi w’Umunyamerikakazi. Yaje mu Rwanda muri 1985 aje kwiga imibereho y’ingagi. Mbere gato y’uko yicwa, yashinze ikigo cy’ubushakashatsi akita Karisoke Research Center.

Bwana Richard Austin Quest nyuma yo gusura ibirunga n’ingagi zabyo yavuze ko yashimishijwe n’ibyo yabonye kandi avuga ko u Rwanda ari igihugu cy’ibitangaza, kigomba guhabwa umwanya mu  biganiro bya CNN.

Ingagi yazisuye
Umutoniwase nawe yeretse Quest imideli ahanga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version