Urubanza Rwa Nkubiri Ruzakomeza Mu Kwezi Gutaha, Hari Ibitumvikanyweho

Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Gatatu nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rufashe umwanzuro w’uko urubanza Bwana Alfred Nkubiri aregwamo ibyaha birimo inyandiko mpimbano ruzakomeza tariki 20, Mata, 2021. Hari nyuma y’impaka zabyukijwe n’uko MINAGRI yari yemerewe guhita itangira ibyerekeye indishyi isaba Nkubiri n’uwo bareganwa mu gihe abo ku ruhande rwa Nkubiri bo bifuzaga ko habanza kuburanwa ku by’impapuro mpimbano, bikava mu nzira.

Umwe mu bo mu muryango wa Nkubiri yabwiye Taarifa ko batishimiye ko umucamanza yasabye ko MINAGRI itangira kuvuga iby’indishyi kandi ikiburanwa, ni ukuvuga ibyerekeye impapuro mpimbano, kitararangiza kuburanwaho.

Yagize ati: “ Twifuza ko MINAGRI yinjizamo iby’indishyi kandi icyo umubyeyi wacu aregwa cy’uko yakoze impapuro mpimbano kitaranzurwaho ngo bakiveho.”

Tariki 09, Werurwe, 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwatesheje agaciro iby’uko MINAGRI yavanwa mu rubanza, ruvuga ko igomba kurugaragaramo kuko ihagarariye inyungu z’abaturage muri iki kibazo.

- Advertisement -

Icyo gihe abunganira Nkubiri bari bagaragaje inzitizi ebyiri, zirimo ko Minisiteri ishinzwe ubuhinzi yakurwa muri uru rubanza irimo iregera indishyi no gusuzuma niba ikirego kitaratanzwe nyuma y’igihe giteganywa n’itegeko, bityo icyaha kikaba cyarashaje.

Abacamanza bafashe umwanya wo kwiherera, bafata icyemezo ku nzitizi imwe yo kureba niba iriya Minisiteri yaguma mu rubanza cyangwa niba ifite ububasha bwo kuregera indishyi.

Bemeje ko imbogamizi ituma abaregwa basaba ko Minagri yava mu rubanza nta shingiro ifite. Hemejwe ko izindi nzitizi zizasobanurwa n’Ubushinjacyaha mu rubanza mu mizi ruzaba tariki 24 uku kwezi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version