Ibikubiye Mu Masezerano Hagati Y’u Rwanda Na Eswatini

Ubwo aheruka mu Rwanda umwami wa Eswatini witwa Mswati III yakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira uko ibihugu byombi byakomeza gukorana.

Yari mu Rwanda mu muhango wo kurahira kwa Paul Kagame warahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu aherutse gutorerwa.

Ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubwa Eswatini bwaje kugirana ibiganiro by’uko gukorana hagati y’abaturage b’ibi bihugu bakomeza kugenderana no gukorana mu iterambere risangiwe.

Amasezerano yasinywe arebana n’imikoranire mu bice bitandukanye birimo gukorana mu bya gisirikare mu mikoranire hagati ya Polisi n’inzego zirebana n’amagereza, ibyo koroherezanya mu kubona impapuro z’abanjira n’abasohoka n’ibindi.

Mbere y’uko bicarana hagasinywa amasezerano y’imikoranire hagati ya Kigali na Mbabane( Umurwa mukuru wa Eswatini), umwami Mswati III yabanje kugenzura ingabo z’u Rwanda zari zaje kumwakira mu cyubahiro kigenewe abami.

Kagame yahise amwakirira mu Biro bye Village Urugwiro amasezerano arasinywa.

Umwami Mswati III yari ari kumwe n’umwamikazi Inkhosikati Make LaMashwama.

Mu ijambo rye, Kagame yagize ati: “Nyakubahwa umwami, ngushimiye ko waje kwifatanya n’Abanyarwanda mu muhango wo kurahira. Ni ikintu twashimye kandi biragaragara ko kuza kwanyu ari ikintu cyo gushimangira umubano hagati y’ibihugu byacu byombi. Twifuza ko iyi mikoranire yakomeza, ikongerwamo imbaraga. Iyo mikoranire niyo ntego y’uyu munsi yo gusinya amasezerano hagati yacu”.

Kagame avuga ko u Rwanda rushaka gukorana na Eswatini kugira ngo ruyisangize ibyo rwagezeho nayo igire icyo irusangiza mu bunararibonye bwayo.

Ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubwa Eswatini bwaje kugirana ibiganiro

Avuga ko mu myaka ishize, hari ibiganiro by’abayobozi hagati y’ibihugu byombi byabayeho kandi bagaruka ku mikoranire itandukanye ku bihugu byombi.

Ni ibintu avuga ko byakomeza kubakirwaho indi mikoranire izaza.

Ku rundi ruhande, umwamikazi wa Eswatini witwa Inkhosikati Make LaMashwama yakiriwe na Madamu Jeannette Kagame amujyana gusura Irerero riba mu Biro bya Perezida Kagame ryitwa EZA Early Childhood Development Centre.

Umwamikazi wa Eswatini witwa Inkhosikati Make LaMashwama yakiriwe na Madamu Jeannette Kagame

Baganiriye uko Eswatini nayo yashinga ikigo nk’iki gisanzwe kizwiho gufasha abakobwa kwiyubakamo ubushobozi mu nzego zose.

Gusura iki kigo byaretse umwamikazi wa Eswatini ko u Rwanda ruharanira kugira abana bafite ibyiza byose bitangwa ku kigero cyabo kandi ko intego ngari ari uko Abanyarwanda bo mu gihe kiri imbere bazaba ari abantu bukuze neza.

Indi wasoma:

Umuyobozi Wa Polisi Y’u Rwanda Ari Mu Bwami Bwa Eswatini

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version