Inkeragutabara Mu Ngabo Z’u Rwanda Zigiye Kongererwa Imbaraga

Colonel Sendegeya Lambert ushinzwe abakozi muri Minisiteri y’ingabo ari kumwe n’Umuvugizi wazo Brig Gen Ronald Rwivanga yatangaje impinduka zigiye gukorwa mu ngabo z’u Rwanda, umutwe w’Inkeragutabara ukongererwa imbaraga.

Ubusanzwe ingabo z’u Rwanda zisanganywe imitwe ine ari yo: izirwanira ku butaka ziyobowe na Major General Vincent Nyakarundi, izirwanira mu kirere ziyoborwa na Major General Jean Jacques Mupenzi,  umutwe w’ingabo zishinzwe ubuzima ziyoborwa na Major General Ephrem Rurangwa n’umutwe w’inkeragutabara uyoborwa na Major General Frank Mugambage.

Col Sendegeya yavuze ko abinjira mu mutwe w’Inkeragutabara bazahembwa umushahara bagahabwa n’ibindi byose bagenerwa mu gihe bari mu myitozo no mu gihe bahamagawe kuza mu gisirikare.

Bazahembwa ibingana n’ibyo abandi basirikare bari mu rwego rumwe bahabwa, byose bigashingira kuri sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda.

Akandi karusho ni uko abazajya muri uyu mutwe bazakomeza gukora akazi bari basanzwe bakora( ku bagafite), bakazakomeza kugakora no kugahemberwa igihe cyose batarahamagarwa mu bikorwa runaka bya gisirikare.

Minisiteri y’ingabo yatangaje ko umuntu uzajya mu nkeragutabara azajya ahabwa umushahara wa buri kwezi, agahabwa impuzankano, ubuvuzi n’ibindi Colonel Sendegeya atarondoye.

Umuntu azitwa inkeragutabara ari uko arangije imyotozo y’ibanze ya gisirikare kandi yayitsinze neza.

Nyuma yo guhabwa amahugurwa, ababaye inkeragutabara bazabwa impamyabumenyi ndetse basinye amasezerano yo gukora akazi bahuguriwe.

Sendegeya yagize ati: “ Inkeragutabara isanganywe akazi mu gihe yahamagariwe kuza mu kazi ka gisirikare, izaba ifite uburenganzira bwo kutirukanwa ku kazi isanzwe ikora”.

Uwo muntu afite uburenganzira ku nyongera zijyanye n’umushahara no kudatakaza uwo yahembwaga.

Afite kandi n’ubwo kuzamurwa mu ntera mu gihe cyose yujuje ibiteganwa n’amategeko amugenga bigize sitati igenga ingabo z’u Rwanda.

Ibyo kandi bigendana n’ubwishingizi agenerwa n’ingabo z’u Rwanda igihe ari mu mahugurwa cyangwa akandi kazi ka gisirikare aba yahamagariwe.

Mu gihe ari mu kazi ka gisirikare, uwo muntu azahabwa ibimenyetso by’ishimwe n’impeta bya gisirikare.

Abanyamakuru babajije Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronard Rwivanga niba kongerera imbaraga umutwe w’inkeragutabara bidafitanye isano no kwitegura intambara mu gihe ibiri mu Karere byafata indi sura, avuga ko atari ko bimeze.

Rwivanga avuga ko abazaza muri uyu mutwe ari abantu bafite hagati y’imyaka 18 na 25, bakiyongeraho n’abandi bafite ubumenyi bwihariye.

Brig Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda

Aba bo bashobora kugira imyaka 28 y’amavuko.

Abagize ibi byiciro byombi ni abantu bazaba biteguye koherezwa mu bikorwa bya gisirikare bita operation reservists.

Ni abantu bashobora kwitabazwa igihe cyose bibaye ngombwa nk’uko Rwivanga abivuga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version