Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibikubiye Mu Masezerano Hagati Y’u Rwanda Na Mali
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ibikubiye Mu Masezerano Hagati Y’u Rwanda Na Mali

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 May 2024 8:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abayobozi b’u Rwanda n’aba Malai ku rwego rwa ba Minisitiri bamaze iminsi bahanira ku msezerano hagati y’ibihugu byombi. Ayo masezerano yaraye asinywe.

Ibiganiro bya nyuma kuri yo byabaye mu minsi itatu yatangiye ku wa 25-27 Gicurasi 2024.

Ayaraye asinywe arimo ayerekeye ubutabera, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz, ubuhinzi, uburobyi, ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ubukerarugendo, uburezi mu mashuri makuru, ubwikorezi, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu n’ibindi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta avuga ko kuva Mali yafungura Ambasade yayo mu Rwanda muri Gashyantare 2017 hari byinshi byakozwe mu bubanyi n’amahanga n’u Rwanda.

Hagati aho kandi hari andi masezerano mu ngeri zitandukanye yasinywe mu 2023.

Biruta avuga ko amasezerano 19 yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere taliki 27 Gicurasi 2024 ari no mu nzego z’ubuzima, umutekano, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umuco no guteza imbere ishoramari.

Yabwiye itangazamakuru ati: “Twizeye ko nyuma y’aha kugira ngo aya masezerano ashobore gushyirwa mu bikorwa, iri tsinda rihuriweho ry’impande zombi rizakorana bakungurana ibitekereza, bakumva kimwe imishinga iri mu ngeri zinyuranye hagamijwe inyungu z’impande zombi”.

Hagati aho hari andi masezerano ari gutunganywa akazashyirwaho umukono mu gihe gito kiri imbere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop nawe avuga ko umubano w’u Rwanda na Mali uhagaze neza kandi ko wungura buri ruhande.

Diop yavuze ko hashingiwe ku mirimo impande zombi ziri gukora, bigaragaza ko u Rwanda na Mali bizakomeza kungukira byinshi muri uyu mubano mwiza.

Biteganyijwe ko inama ya mbere izahuza iyi komite ihuriweho n’ibihugu byombi yiga ku masezerano atandukanye yashyizweho umukono n’imishinga iyakubiyemo izabera muri Mali mu bihe biri imbere.

TAGGED:AmasezeranoBirutafeaturedMaliMinisitiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intumwa Yihariye Ya UN Yakiriwe Na Perezida Kagame 
Next Article Pariki Y’Akagera Yatangiye Gukoresha Imodoka Z’Amashanyarazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Karongi: Abo Mu Nkambi Ya Kiziba Nabo Bamaganye Ingengabitekerezo Iba i Kinshasa

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

You Might Also Like

Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?