Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwabwiye itangazamakuru ko hari postes de santé eshatu zidakora kuko ba rwiyemezamirimo bazitaye zituzuye. Buvuga ko byatewe n’uko RSSB itishyuye abo ba rwiyemezamirimo.
Aya mavuriro abarizwa ahitwa Bwera, Nyendo na Rubira.
Kubera ko ariya mavuriro yatawe, byatumye abaturage bajya kwivuriza kure kandi bari bubakiwe ariya mavuriro ngo abavune amaguru.
Hari umuturage wabwiye Radio/Flash FM ati: “Ntabwo tuzi impamvu kuko bigeze kuzana umuntu witwa Rwibasira akoraho igihe gito aragenda. Ntabwo twigeze tumenya impamvu yahagaritse gukora.”
Hari uwavuze ko kutagira postes de sante hafi yabo bishyira abagore batwite mu kaga ko kubura aho bisuzumishiriza hafi cyangwa bagura imiti y’indwara zoroheje nka malaria n’ibindi.
Mu kugenekereza, abaturage bavuga ko kuba ariya mavuriro adakora, biterwa n’uko ‘abaganga babuze.’
Rwiyemezamirimo Rwibasira uvugwaho gusiga poste de sante idakora, yavuze ko yambuwe n’Akarere.
Ati:“Najyaga kurangura imiti muri Pharmacie nkoresheje amafaranga yanjye. Mfite amasezerano y’Akarere ka Nyagatare, ko bazajya bansubiza amafaranga buri kwezi nkajyana inyemezabwishyu y’imiti naguze. Bimaze amezi ane ntayo mbona, mpitamo kwandika mbasubiza ivuriro ryabo .”
Ku ruhande rw’Akarere, ubuyobozi buvuga ko ifungwa ryariya mavuriro ryatewe na ba barwiyemezamirimo bayata kandi kubona ababasimbura bikagorana.
Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri aka karere witwa Nakato Agnes avuga ko ibyo kwamburwa amafaranga kw’aba rwiyemezamirimo byabazwa ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB.
Ati “ Ntabwo navuga ngo mfite abantu b’aba ‘private partners’ k’uburyo nakuramo undi n’iyo mbogamizi dufite kandi ntabwo nakwicara ngo mvuge ngo turayikemura uyu munsi cyangwa ejo. Ni ukugenda tubishishikariza abantu, kandi ikindi gituma ba rwiyemezamirimo bazita, akarere siko kabishyura, amasezerano bayagiranye na RSSB.”
Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB nacyo kivuga ko kitagomba kubazwa ifungwa rya postes de santé.
Uwo mu ishami rya mutuelle muri RSSB witwa Alexis Rulisa avuga ko nta bibazo by’igihe kirekire bafitanye na ba rwiyemezamirimo b’amavuriro
Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare habarirwa postes de santé 83.
Ku rundi ruhande ariko, izikora ni 47 mu gihe izindi zababuze, zikambaza ibigo nderabuzima bikazitiza abaganga.