Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibiribwa Bike Mu Ngo Bibangamira Uburenganzira Bwa Muntu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Ibiribwa Bike Mu Ngo Bibangamira Uburenganzira Bwa Muntu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 October 2024 11:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatatu ku isi hose hari umunsi mpuzamahanga wahariwe kwihaza mu biribwa. Mu Rwanda hari ingo zirenga 20% zitarya gatatu ku munsi kandi indyo ikaba ari nkene.

Abo muri Sosiyete sivile basaba Leta gushaka uko icyo kibazo cyakemuka kuko kutihaza mu biribwa ari ikibazo kibangamira uburenganzira bwa muntu kandi bw’ibanze.

Ikigo kiga ku buzima muri Amerika kitwa Cleverland Clinic kivuga ko imirire mibi ari uko umuntu abura ibiribwa bihagije kandi byuzuye ugereranyije n’ibyo umubiri we ukeneye.

Ubusanzwe bitewe n’imyaka y’umuntu, uburebure n’ibilo bye, ibiribwa akenera bitandukana n’ibyo mugenzi we akenera.

Iyo atabonye ibyo arya cyangwa anywa bihagije bishobora gutuma umubiri we ubura ibiwubaka, ibiwurinda indwara n’ibiwuha imbaraga bityo akagira ubuzima bubi bushingiye ku ndyo nkene.

Indyo nkiyo kandi irushaho kuba mbi iyo ari nke.

Ibi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi, WFP, rirabyemeza.

Umuntu agomba kubona ibyo kurya byuzuye kandi inshuro zigenwe zidahindagurika.

Kugeza ubu mu Rwanda hari imiryango  irenga 20% itihagije mu ndyo, ikibazo kikaba gikomeye kuko muri iyo miryango harimo abana bato.

Abana bayibamo bugarijwe n’ingaruka z’imirire nkene kuko hari abo itera igwingira.

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Bwerekana ko muri bo harimo abagera ku 9% bagwingiye ku buryo bukabije, 1% we agaragaza ibiro bike ugereranyije n’uburebure, abagera ku 8% bari munsi y’ibilo bisabwa ugereranyije n’imyaka bafite, mu gihe 6% bafite ibiro byinshi.

Murwanashayaka Evariste ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO yabwiye Taarifa Rwanda ko ari ngombwa ko abafata ibyemezo bakora uko bashoboye ingo zose z’Abanyarwanda zikihaza mu biribwa.

Ati: “Leta ikwiye gutekereza mbere na mbere ku bantu batihagije mu biribwa kugira ngo babe babasha kubibona”.

Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe ibikorwa no kwita ku bana, Evariste Murwanashyaka

Asaba Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kwigisha abantu guhinga ibintu byera vuba kandi ku buso buto.

Atanga urugero rw’uko guhinga uturima tw’igikoni bikwiye gushyirwamo imbaraga, abaturage bakigishwa kandi bagafashwa mu guhinga ibihumyo kuko byerera iminsi irindwi kandi bikera muri metero kare imwe.

Ati: “’Ni igihingwa cyera vuba kandi cyera ku buso buto, abaturage bakwiye kwigishwa guhinga icyo gihingwa”.

Kubera ko na Sosiyete Sivile ifite inshingano zo kureba inyungu z’abaturage, Evariste Murwanashyaka avuga ko nabo bakomeza gukorana na Leta mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ubuvugizi babwibandaho kuko baba bareba ibibazo by’abaturage bakabigeza ku bafite inshingano zo kubikemura, byose bigakorwa mu nyungu z’abaturage.

Icyo Leta iteganya mu kwihaza mu biribwa…

Ku kibazo cy’ibihingwa byera vuba bitaraboneka mu bahinzi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, giherutse gutangaza ko mu myaka itanu iri imbere, hari ibihingwa nk’ibyo bizaba byageze mu Rwanda.

Muri iyo myaka hazaba habonetse imbuto za bimwe mu bihingwa by’ingenzi byera vuba kandi zihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Ku rundi ruhande, ikibazo ni uko hari aho bataka ko imvura itaragwa kandi baramaze gutera.

Abo baturage baherutse kubwira RBA ko imvura nitagwa mu gihe cya vuba gishoboka ngo habe hari imbuto yarokoka, bazasarurira mu gipfunsi.

Abafite izo mpungenge benshi ni abo mu Ntara y’Uburasirazuba n’abo mu Majyepfo ahitwa mu Amayaga ni ukuvuga mu Karere ka Ruhango, Nyanza, Muhanga na Kamonyi.

Mu gihe ibice by’Intara y’Uburasirazuba n’Amayaga mu Ntara y’Amajyepfo izuba rica ibintu, mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba ho usanga imvura igwa ari nyinshi ndetse ikangiza imyaka imwe iba itanarakura.

Mu Mayaga hari ikibazo cy’uruzuba rutuma abahinzi barumbya

Isesengura ryakozwe n’inzego zifite aho zihuriye n’ibidukikije mu Rwanda ryasanze ihindagurika ry’ibihe ryibasiye isi muri iyi minsi rigira ingaruka zikomeye ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije(REMA), Faustin Munyazikwiye yabwiye RBA ko hari ibyihutirwa gukorwa mu rwego rwo guhangana n’izi ngaruka.

Faustin Munyazikwiye

Imibare ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yerekana ko mu mwaka wa 2023 mu gihugu hose ibiza byangije hegitari ibihumbi 2.176.3 z’ubutaka buriho imyaka naho muri 2022 hangirika hegitari 1.917.7, iki kikaba ari ikimenyetso cy’uko imvura n’izuba byinshi bigabanya umusaruro w’ubuhinzi.

TAGGED:CLADHOfeaturedIbiribwaImvuraIndyoIngoIntaraMinisiteriMurwanashyakaRwandaUbuhinziUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyagatare: Imbangukiragutabara Yatwawe N’Umuvu
Next Article Kuba Icyamamare Bigira Ibyabyo, Uwahoze Muri One Direction Yiyahuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?