Ibiro By’Akarere Ka Rulindo ‘Byimuwe’

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo butangaza ko Ibiro byako bigiye kwimuka bikava mu Murenge wa Bushoki bikajyanwa mu Murenge wa Ngoma.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yabwiye RBA ko impamvu zo kwimura ibyo Biro zishingiye ku miterere y’aho gasanzwe kubatswe.

Ngo kari kari mu manegeka, ahantu hatari rwagati mu Karere k’uburyo abaturage bose bashobora kukageraho bitabagoye.

Meya Mukanyirigira Judith

Akarere ka Rulindo ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Gahana imbibi n’Uturere twa Nyarugenge na Gasabo two mu Mujyi wa Kigali; Akarere ka  Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Gakenke n’Akarere ka Burera two mu Ntara y’Amajyaruguru.

Kari ku buso bwa Km2 567, kakagira Imirenge 17, Utugari 71 n’Imidugudu 494; gatuwe n’Abaturage 360,144 muri bo harimo abagore 188,295 n’abagabo 171,849.

Ubucucike bw’abaturage (Population density) ni 635 kuri  Km2 imwe.

Akarere ka Rulindo gafite Imirenge 17 ariyo: Base, Burega, Bushoki, Buyoga, Cyinzuzi, Cyungo, Kinihira, Kisaro, Masoro, Mbogo, Murambi, Ngoma, Ntarabana, Rukozo, Rusiga, Shyorongi na Tumba.

Ibiro bizava muri Bushoki bijyanwe muri Ngoma.

Muri iki gihe kayoborwa na Judith Mukanyirigira watangiye kukayobora taliki 19, Ugushyingo, 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version