Israel Yongeye Kugaba Ibitero Muri Gaza

Ibiro by’Umuvugizi w’Ingabo za Israel yatangaje ko ingabo za kiriya gihugu zirwanira mu kirere zazindutse zirasa muri Gaza ku birindiro by’abarwanyi ba Hamas.

Ibitero bya Israel kuri Gaza bikozwe nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu hari ibisasu byaturutse yo bikagwa ku butaka bwa Israel mu gice cy’ayo cy’Amajyepfo.

Iyo Israel ikozwe mu jisho ihita irasa ndetse ikabikorana imbaraga nyinshi.

Nk’ubu mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ibitero yagabye muri Gaza byakoreshejwe indege nini z’intambara na za kajugujugu.

- Advertisement -

Ingabo za kiriya gihugu zivuga ko zarashe ku birindiro bya Hamas, aho ibika intwaro, aho abarwanyi bayo bitoreza ndetse n’umwobo abarwanyi bayo bari baracukuye bashaka kuzacengera muri Israel ntawe ubaciye iryera.

Israel ivuga ko ingabo zayo zagabye kiriya gitero nyuma y’uko ibisasu bya Rockets byavuye muri Gaza bikagwa ku butaka bwayo kandi ngo bazi neza ko byari biturutse muri Gaza ahayoborwa na Hamas.

Intambara isa niyongeye kubura

Ibi kuba hagati ya Israel na Gaza muri iki gihe bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize hari bamwe mu barwanyi ba Hamas batorotse gereza ya Israel bari bamazemo iminsi bafungiwemo.

Ikindi ni uko hari umusirikare wa Israel witwa Barel Shmueli uherutse kwicwa n’umwe mu bo Israel ivuga ko bakorera iterabwoba ku butaka bwayo.

The Jerusalem Post ivuga ko kubera ko biriya byabereye mu Majyepfo ya Israel, abahatuye basabye Guverinoma iyobowe na Naftari Bennett guhagurukira Hamas ikayihaniza.

Hamas yo ivuga ko ‘Israel iri kuvuga itarabona.’

Ivuga ko kuba hari abantu bayo baherutse gutoroka gereza y’i Gilboa bagaca Israel mu rihumye ari ikintu cyo kwishimira kandi ko Israel yagombye kwitega ibizakurikiraho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version