Finland na Sweden baherutse gusaba kwinjira mu Muryango wo gutabarana w’ibihugu bikora ku Nyanja ya Atlantique witwa OTAN/NATO. Byari mu buryo bwo gushaka amaboko mu rwego rwo kuzivuna Abarusiya. Icyakora Turikiya yanze kwemeranya n’ibindi bihugu bigize uyu muryango ku kifuzo cya Stockholm na Helenski.
Perezida wa Turikiya Erdogan avuga ko atakwemera biriya bihugu kwinjizwa muri OTAN/NATO kubera ko Sweden kuri we ari indiri y’inkozi z’ibibi zihungabanya igihugu cye.
Ngo hari abantu benshi bahunga Turikiya bakajya kwaka ubuhungiro muri Sweden.
Kuba Turikiya yitambitse icyemezo cya OTAN/NATO ni ikibazo gikomeye kuri uyu muryango ubundi ufite mu masezerano yawo ko nta mwanzuro wafatwa mu gihe hari kimwe mu bihugu biwugize kitemeranya nawo.
Ikindi ni uko ubutegetsi bw’i Ankara buvuga ko butazareka gukomeza gukorana na Putin n’ubwo ibindi bihugu bifatanye umubano muri OTAN byo byakwiyemeza guhangana na Moscow.
Perezida Erdogan avuga ko aramutse yemeye ibyo bagenzi be bamusaba, Sweden ikajya muri OTAN yaba agize uruhare mu gukingira ikibaba abantu batesha umutwe n’umudendezo igihugu cye.
Uyu muyobozi avuga ko hejuru y’ibyo atazatezuka ku mubano uhuza igihugu cye n’u Burusiya ndetse na Ukraine kubera ari ibihugu bifitiye akamaro Turikiya n’ubwo hari amakimbirane hagati yabyo.
Amasezerano ashyiraho OTAN avuga ko kugira ngo hagire umwanzuro wemerwa bigomba guca mu kuwemezanyaho mu buryo busesuye kandi bikozwe na buri gihugu mu biwugize.
Ni umuryango ugizwe n’ibihugu 30.
Icyakora ubu hari abahanga mu bubanyi n’amahanga bari kugerageza kumucururutsa ngo ave ku izima.
Jens Stoltenberg uyobora OTAN/NATO avuga ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo yamenye neza ko koko Turikiya yamaramaje kutazemera ko Sweden na Finland binjira muri OTAN/NATO ariko akemera ko afite icyizere ko ibyo ibi bihugu bitumvikana ho bizacyemuka.
Ku rundi ruhande, Amerika yo yerekanye ku mugaragaro ko ishyigikiye ko biriya bihugu byinjizwa muri OTAN/NATO.
Yabikoze abinyujije mu kwakira abayobozi bakuru mu nzego nkuru z’ibi bihugu baraganira.
Imbere y’umwiyereko wa gisirikare, Perezida Biden yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Sweden witwa Magdalena Andersson na Perezida wa Finland witwa Sauli Niinisto.
Mu rwego rwo gucururutsa uburakari bwa Putin, Minisitiri w’Intebe wa Finland witwa Sanna Marin avuga ko n’ubwo igihugu cye cyakwemerwa kujya muri OTAN/NATO, ariko atazemera ko ku butaka bwacyo hashingwa ibirindiro by’ingabo z’uriya muryango.
Turikiya ishinja ubutegetsi bwa Sweden kuba indiri yabo yita abakora iterabwoba bo mu mutwe wa Kurdistan Workers Party( PKK) ndetse n’abandi barwanyi bo muri Syria bitwa Kurdish YPG.
Ubutegetsi bw’i Stockhlom n’ubw’i Helsinki, bwahisemo kwihuza na OTAN/NATO mu rwego rwo gushaka aho bwikinga uburakari n’ubukana bw’u Burusiya bumaze iminsi bugabye igitero kuri Ukraine.
Icyamenyekanye nyuma ya kiriya gitero ni uko u Burusiya bufite umugambi wo kubuza ko Finland na Sweden byakwihuza na OTAN/NATO.
U Burusiya bwihanije Finland na Sweden ku ikubitiro…
Nyuma gato y’uko intambara yo muri Ukraine itangiye muri Gashyantare, 2022, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burusiya yahaye umuburo Sweden na Finland ko nibishaka[ibihugu] kujya muri OTAN/NATO bizahura n’akaga.
Hari amakuru avuga ko umugambi wa Putin wari ugukoma imbere ibihugu byose bituranye nabwo bukabibuza kujya muri OTAN.
Umuvugizi wa Leta y’u Burusiya witwa Maria Zakkarovayagize ati: ‘ u Burusiya buraburira Finland na Sweden ko niba bishaka amahoro byagombye kwirinda gushakira amahoro mu guhungabanya ay’ibindi bihugu.’
Icyo gihe itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryavugaga ko u Burusiya buzihimura bukoresheje ingufu za gisirikare kuri Sweden na Finland nibiramuka bigiye muri OTAN.
Sweden na Finland nibyo bihugu bituranye n’u Burusiya bya hafi bihereye ku Nyanja ya Arctic.
Nyuma y’uko Zakharova abitangaje, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yasubiye mu magambo ye, ivuga ko ibyo u Burusiya buvuga bubikomeje.
Ni ubutumwa bwacishijwe kuri Twitter.
Ni ubutumwa bwagiraga buti: “ Turakurikiranira hafi umugambi wa Sweden na Finland wo kujya muri OTAN kandi turabasezeranya ko kubikora bitazabura kugendana n’ingaruka za gisirikare.”
Mbere y’uko u Burusiya butangiye intambara kuri Ukraine bwari bufite amakuru ahagije avuga ko haburaga igihe gito ngo iki gihugu kinjire muri OTAN.
U Burusiya Bwaburiye Sweden Na Finland Ko Nibishaka Kujya Muri OTAN Bizabona Ishyano