Ibitaro Bya Muhororo Bigiye Gusenywa

Mu minsi micye iri imbere ibitaro Bya Muhororo biri mu Karere ka Ngororero birasenywa hubakwe ibindi bishya.

Ni ibitaro bishya Perezida Kagame yemereye abaturage ba Ngororero.

Ibitaro bya Muhororo birashaje kuko byubatswe mu mwaka wa 1932 bivuze ko bimaze imyaka 92.

Kagame ubwo yemereraga abaturage ibi bitaro bishya byari mu rwego rwo kubafasha kubona aho baherwa serivisi hagutse kandi heza.

Ubwo byubakwaga bwa mbere byari ibyo gufasha abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko biza kuba iby’Akarere ka Ngororero.

Ubu hari gushakwa aho abarwayi bazimurirwa mu gihe bizaba biri kuvugururwa nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwabibwiye RBA.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version