Ibitaro bya Nyamata bivugwamo kutagira amazi, Meya ati: ‘Amazi se abura ate mu bitaro?

Meya Mutabazi na Dr Rutagengwa bakira imbangukiragutabara nshya

Ibitaro bya Nyamata biri mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera biravugwamo umwanda mu bitanda by’abarwayi kuko nta mazi ahagije yo gusukura amashuka n’ibindi babona. Meya wa Bugesera Richard Mutabazi avuga ko atari azi ayo makuru, akibaza ukuntu amazi abura mu bitaro.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata, Dr William Rutagengwa yemeza ko amazi ahari kandi ko atajya abura kuko bakoresha aya WASAC n’ay’imvura iyo bibaye ngombwa.

Bamwe mu baganga bahakorera babwiye Taarifa ko amazi y’aho aboneka ari ko azanywe n’abashinzwe isuku mu gitondo, bigatuma hari abarwayi batinda gukorerwa isuku ndetse n’abaganga baraye ku izamu ntibitegure hakiri kare.

Umwe muribo utashatse ko dutangaza amazina ye avuga ko ibigega by’amazi biba muri kiriya kigo byumye, bitabamo amazi.

- Advertisement -

Avuga ko yageze muri kiriya kigo agasanga nta mazi ahagije gifite.

Ati: “ Nta mazi aba muri robine z’iki kigo kandi ni ibitaro by’Akarere byagombye kuba bifite amazi ahagije. Biragoye kuba nta mazi ahagije aba muri iki kigo kandi gifite abarwayi kigomba kwitaho. Sinzi ikizakorwa pe!”

Yemeza ko iyo urebeye inyuma ushobora kubona ko kiriya kigo kimeze neza ariko iyo ugeze aho abarwayi barara nibwo ubona ubukana bw’ikibazo.

Richard Mutabazi uyobora Akarere ka Bugesera ari nako gashinzwe ibitaro bya Nyamata yabwiye Taarifa ko atari azi amakuru y’uko ibitaro bya Nyamata bidafite amazi.

Yadusubije kuri WhatsApp ati: “Ntabyo nzi, ariko nabaza. Amazi se yabura ate mu bitaro?”

Ikibazo Meya Mutabazi yibaza ni nacyo buri wese yakwibaza.

Hari amakuru twamenye avuga ko hari ubwo amazi abura akamara iminsi ibiri

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata Dr William Rutagengwa avuga ko abavuga ko nta amzi ahagije ari mu kigo babeshya kuko ahari kandi ahagije.

Avuga ko amazi ya WASAC bafite yunganirwa n’ayo bareka, agakusanyirizwa mu bigega avuga ko ari byinshi kandi bihagije mu kigo.

Dr Rutagengwa avuga ko muri iki gihe Akarere ka Bugesera kari hafi gukemura ikibazo cy’amazi yari amaze igihe ari make mu Karere.

Yagize ati: “ Mu kigo nshinzwe hari amazi duhabwa na WASAC aza mu matiyo akaba ariyo aza mu robine, Hari amazi dukusanya avuye muri tanks tuyakusanya mu bihe by’imvura. Hari  ane manini ari hepfo y’ibitaro, hari n’andi.”

Ku rundi ruhande ariko, yemera ko amazi ya WASAC ari make, bikaba ngombwa ko bitabaza amazi y’imvura bareka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version