Somalia: Inzige zongeye kwibasira imirima y’abaturage

Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare( ICRC), Ishami ry’Afurika uratabariza abatuye ibice bimwe bya Somalia kuko byibasiwe n’inzige. Video washyize kuri Twitter irerekana inzige zibarirwa mu bihumbi ziguruka zikagwa mu mirima y’abaturage.

Hari hashize igihe runaka inzige zitavugwaho kwibasira imirima y’abatuye bimwe mu bihugu by’Afurika y’i Burasirazuba.

Mu mpera z’umwaka wa 2019, inzige zibasiye imirima y’abatuye Somalia na Kenya k’uburyo abantu benshi bari bafite ubwabo ko bazisarurira mu biganza kuko imyaka yariwe na turiya dusimba.

ICRC yanditse iti: “ Hari ibitero by’inzige nyinshi zibasiye abaturage ba Somalia k’uburyo buteye inkeke. Ni ikibazo giteye impungenge ku mibereho y’abaturage ba Somalia.”

- Advertisement -

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO, rivuga ko agace kibasiwe n’inzige muri Somali ari akitwa Somaliland.

Inzige zadutse muri Afurika zari ziturutse muri Yemen.

Ni udukoko twona cyane k’uburyo aho duciye nta kimera dusiga gihagaze.

Dushobora kona toni 170 000 ni ukuvuga ibiribwa bishobora kuribwa n’abaturage barenga miliyoni mu gihe kingana n’umwaka.

Zatangiye kuba ikibazo kuri Afurika  muri Nyakanga, 2019.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version