Umunya Nigeria wamamaye mu muziki witwa David Adedeji Adeleke, uzwi nka Davido avuga igihugu cye gikeneye ubuyobozi buhamye bufite intego irambye yo guteza imbere abaturage.
Mu kiganiro kitwa Elevate Africa nicyo yabivugiyemo, avuga ko nta terambere ryashoboka nta buyobozi bwiza bubiyoboye.
Ati: “Uyu munsi dukeneye abayobozi beza, icyo ni cyo kintu cy’ingenzi.”
Yavuze ko abaturage b’igihugu cye ari abo gushimirwa ko bakomeje kwihangana mu gihe cyose bamaze bafite ubuyobozi bujegajega.
Gusa yemeza ko hari amajyambere igihugu cye cyagezeho n’ubwo ubuyobozi bwagaragaje intege nke muri icyo gihe cyose.
Davido yavuze ko muri iki gihe ku isi hari gihamya y’ibyakozwe n’Abanyanigeria biturutse ku kwiyemeza no kwishakamo ibisubizo.
yagize ati: “Ndabwira abantu, niba ushobora kubaho imibereho y’i Lagos cyangwa yo muri Nigeria muri rusange ahantu aho ariho hose wahaba. Numva turi abantu bahatanye tukabasha kubaho; turi abantu bafite ubushake bukomeye ”.
Yakomeje agira ati: “Iyo ugiye ahantu hose ku Isi, abantu bose bafite inshuti z’Abanyanigeria. Waba uri Umushinwa cyangwa […] Usanga ufite inshuti z’Abanyanigeria ku Isi hose. Njya gukora ibitaramo hirya no hino, resitora z’Abanyanigeria zirahari ndetse n’imiryango itandukanye ihuza Abanyanigeria nayo irahari. Ibi bigaragaza ko turi imbaraga”.
Kui isi hose kugira ngo amajyambere arambye agerweho, ni ngombwa ko ubuyobozi bw’aho buba bushoboye.
Nigeria iwabo bwa Davido ni igihugu gikize muri Afurika. Kuva cyabona ubwigenge mu myaka myinshi ishize, cyayobowe n’abayobozi bavugwagaho ruswa no kwigwizaho imitungo.
Olusegun Obasanjo niwe bivugwa ko yayibonye mu buryo buzira ruswa nka kimwe mu byaranze imiyoborere ye.
Davido we ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika no mu gihugu cye by’umwihariko.
Tariki 19, Kanama, 2023 nibwo Davido aheruka mu Rwanda mu iserukiramuco rya Giants of Africa ryitabiriwe kandi n’abandi bahanzi barimo Tiwa Savage na Davido.
Nigeria ni cyo gihugu gituwe n’abaturage benshi muri Afurika kuko kibarirwa abarenga miliyoni 215.
Bavuga indimi 500, kandi usanga umuco wa bamwe utandukanye n’uw’abandi.
Ubwoko bugizwe n’abaturage benshi ni butatu.
Aba Haussa nibo benshi batuye mu Majyaruguru ya Nigeria, Yoruba baba mu Burengerazuba na Igbo biganje mu Burasirazuba, ayo moko yose akaba agizwe na 60% y’ubundi bwoko busigaye.
Bivugwa ko ni Nigeria ari igihugu cya 53 gikize ku isi.
Izina ‘Nigeria’ rikomoka ku izina ry’uruzi rwa Niger ruca rwagati mu gihugu.