Ibitekerezo By’Abanyarwanda K’Ukuba Kazungu Yaburanira Mu Muhezo

Saa cyenda z’amanywa nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruri butangaze umwanzuro warwo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Kazungu Denis ukekwaho ibyaha bw’ubwicanyi bugambiriwe.

Ubwo yitabaga uru rukiko taliki 21, Nzeri, 2023 Kazungu yahawe ijambo asaba ko yaburanishirizwa mu muhezo kuko ibyaha ashinjwa atari ibyaha bimeze ‘nk’umupira umuntu akina mu kibuga.’

Umucamanza yamwibubije ko icyaburanwaga icyo gihe cyari ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ko atari ukuburana mu mizi.

Ubukana bw’ibyaha Kazungu Denis aregwa nibwo bwatumye nawe ubwe asaba kuzaburanishirizwa mu muhezo.

- Kwmamaza -

Icyo abasomyi babivugaho…

Taarifa yabajije abasomyi mu ngeri zitandukanye icyo babona gikwiye hagati y’umuhezo n’uruhame mu rubanza rwa Denis Kazungu.

Jessica Kwibuka wo mu Karere ka Gasabo avuga ko ibyo Kazungu aregwa birimo urujijo rugomba gusobanukira mu rukiko kandi mu ruhame.

Ati: “ Urubanza rwa Kazungu rurimo byinshi. Kuri twe byaba byiza aburaniye mu ruhame tukamenya niba yarifashije n’abo bantu avugwaho kwica. Dufite byinshi tumwibazaho.”

Jessica Kwibuka

Abajijwe niba guha rugari Kazungu akavuga uko yicaga abantu bitahungabanya bamwe, Kwibuka avuga ko muri iki gihe nta Munyarwanda wapfa guhungabanywa n’ibintu nk’ibyo.

Yemera ko abahungabana ari abo mu miryango uriya musore avugwaho kwica ababo ariko ngo muri rusange Abanyarwanda bamenya ibye n’uko yabigenzaga ngo yice abo abikekwaho.

Jean Claude Ruganji we atuye mu Karere ka Bugesera.

Nawe yemeza ko kuburanishiriza Kazungu mu ruhame byaba ari ugutanga uburyo bwo guha gasopo abandi bagizi ba nabi, ko umunsi bafashwe ibyabo bizajyanwa ku mugaragaro.

Avuga ko umuntu wakoze ‘amahano’ nka Denis Kazungu aba agomba kuburanishirizwa mu ruhame kugira ngo bihe n’abandi isomo.

Ruganji nawe avuga ko abavandimwe b’abahitanywe na Kazungu n’inshuti zabo ari bo bahungabana ariko ngo nabo bashobora gufashwa n’abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bakabaguyaguya.

Kuri we icy’ingenzi ni uko abantu bumva neza ibyatumye uriya musore akora ibyo akurikiranyweho ndetse n’abamufashije cyangwa uburyo yabikozemo bukamenyekana.

Umunyamategeko ati: “ Ahubwo bazamuburanishirije kuri Televiziyo y’u Rwanda’

Me Benôit Kaboyi avuga ko kuri we, icyaba kiza ari uko Denis Kazungu yaburanishirizwa aho yakoreye icyaha cyangwa bikaba byiza kurushaho urubanza rwe ruciye televiziyo y’igihugu.

Kaboyi avuga ko Abanyarwanda bari basanzwe bumva cyangwa babona abicanyi nka bariya mu itangazamakuru mpuzamahanga, ahandi hatari i Rwanda.

Kuba bivugwa mu Rwanda ngo byagombye kuba ikintu gikomeye, urubanza rukamenyakana hose, bikaba n’uburyo bwo gukumira ko hari abandi bazatekereza gukora ibyaha nka biriya.

Uwo muri Sosiyete Sivile ati: “ Umuhezo urakwiye”

Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza uyobora Sosiyete sivile mu Rwanda we asanga kuburanishiriza mu muhezo umuntu uregwa ibyaha nk’ibyo Kazungu aregwa, ari yo mahitamo akwiye.

Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza

Ryarasa avuga ko Kazungu aramutse avugiye mu ruhame uko yakoze ibyaha aregwa bishobora guhungabanya umudendezo rusange w’abaturage.

Impamvu ni uko ibyo aregwa ari ‘agahomamunwa’.

Ati: “ Hari n’abavuga ko hari ibice by’imibiri y’abo avugwaho kwica byabuze…Ubwo rero mu gusobanura ibyo byose hari abo byazahungabanya. Nkaba numva ko aramutse aburaniye mu muhezo hari ibyahavugirwa byinshi byafasha ubutabera ariko bidahungabanyije sosiyete nyarwanda muri rusange.”

Kuburanira mu muhezo byemezwa n’umucamanza nyuma yo gusesengura agasanga ibikubiye mu rubanza ari ibintu by’agahomamunwa bifitanye isano no gusambanya abana, gukorera ibya mfura mbi abo wabyaye cyangwa ubwicanyi bw’indengakamere… ibi bikaba bimwe mu bindi byaha umucamanza yaheraho yemeza ‘iburanisha mu muhezo’.

‘Case’ ya Kazungu nayo iri mu zikomeye zigomba kuzafatwaho umwanzuro uri muri uyu mujyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version