Kigali: Ikamyo Ipakiye Gazi Yafunze Umuhanda Kabuga-Kigali

Saa kumi n’imwe n’iminota 25 z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 26, Nzeri, 2023 ahitwa Ryarubaga mu Kagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo habereye impanuka y’ ikamyo yashatse guca ku yindi igongera Toyota hilux mu rundi rubavu, irabirinduka ifunga umuhanda uva Kabuga uza Remera.

Ni ikamyo ipakiye gazi yari ivanye i Rwamagana iyizanye mu Mujyi wa Kigali igeze aho twavuze haruguru ishaka kwihuta ngo ice ku yari iyiri imbere, shoferi asanga yakoze imibare nabi asakirana n’iriya toyata yari itwawe n’umugore irayigonga irahirima.

Ku bw’amahirwe, shoferi w’ikamyo n’uwari utwaye toyata ntibapfuye ariko bakomeretse cyane bajyanwa mu bitaro.

Umuvugizi wa Polisi, ishami ry’umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police( SSP) Réné Irere yabwiye Taarifa ko imodoka zikoresha uyu muhanda ziri kwerekwa ahandi zica kuko wafunzwe kugira ngo iriya kamyo ivanwe mu muhanda.

- Advertisement -

Avuga ko byabaye ngombwa ko babanza kuyikuramo iriya gazi kugira ngo babone uko bayegura kuko iremereye cyane.

SSP Irere asaba abashoferi kutihutira gushaka guca ku babari imbere kuko iyo bikozwe bihubukiwe biteza ibibazo bisa cyangwa birenze ibyabaye kuri iriya kamyo.

Ifoto ibanza ni ikigereranyo cy’indi mpanuka…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version