IBUKA Ntishyigikiye Icyemezo Cy’Uko Kabuga Arekurwa ‘Byanze Bikunze’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, witwa Naphtali Ahishakiye yabwiye itangazamakuru ko batashimishijwe n’icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire cyo kurekura Félicien Kabuga.

Uyu mugabo ashinjwa ibyaha birimo gutera inkunga abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Yari umwe mu bakire ba mbere mu Rwanda; agashinjwa gutera inkunga y’amafaranga yakoreshejwe mu gushinga radio yabibye urwego ku Batutsi yiswe RTLM.

Muri Kamena, 2023 urukiko rwanzuye ko Kabuga adafite ubushobozi bwo mu mutwe buhagije bwatuma aburanishwa.

- Advertisement -

Abacamanza barwo bavuze ko n’ubwo ari uko bimeze, hari ubundi buryo Félicien Kabuga yaburanishwa.

Icyakora abo mu rukiko rw’ubujurire bo si ko babibona!

Kuri uyu wa Kabiri  taliki 08, Kanama, 2023 banzuye ko nta bushobozi na mba Kabuga afite bwatuma aburana mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Abacamanza barwo baboneyeho gutegeka ko Kabuga arekurwa, ibyo kumukurikirana bigahagarikwa mu buryo budasubirwaho.

Iki cyemezo ariko nticyashimishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bifuza ubutabera.

Naphtali Ahishakiye yabwiye AFP ati: “ Icyemezo cya ruriya rukiko cy’uko Kabuga agomba kurekurwa kije kudusonga twe abarokotse bagizweho ingaruka n’ibikorwa bye muri  Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Naphatali Ahishakiye(Ifoto@The New Times)

Ahishakiye avuga ko kwemeza ko Kabuga arekurwa ntihagire n’undi ugomba kumukurikirana, ari icyemezo cyarakaje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko cyerekana ko ‘ubutabera bubatengushye.’

Kabuga yafashwe mu mwaka wa 2020 afatirwa  mu Nkengero za Paris mu Bufaransa

Mu kuburana kwe yavugaga ko arengana.

Icyakora byaje gutangazwa ko arwaye, ko yibagiwe ibyabaye byose bityo ko adakwiye kuburashwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version