Ibya APR FC Bikomeje Kwibazwaho

Nyuma y’uko kuri iki Cyumweru taliki 10, Ugushyingo 2024, APR FC inganyije na Rutsiro FC kuri Kigali Pelé Stadium ku busa ku bundi, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona utarakiniwe igihe, ibyayo bikomeje kuyoberana!

Ni umukino Rutsiro FC yakinnye yibanda ku kugarira, ikabikora igamije kunaniza APR FC ngo ize kureba uko yayitsinda ikayandaza.

Ku rundi ruhande, APR FC nayo yakoraga uko ishoboye ngo itsinde ariko umuzamu wa Rutsiro FC aranga ayibera ibamba.

Uwo muzamu yitwa Matumele Arnold.

- Kwmamaza -

APR FC iri gukina imikino y’ibirarane, uwo yaraye ikinnye na Rutsiro FC ukaba umwe muri yo.

Ibyo birarane byaje kubera ko yamaze igihe ikina imikino nyafurika ya CAF Champions League 2024-2025.

Ku munota wa 42, APR yagaragaje gukina neza irusha imikinire Rutsiro FC ndetse Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Gilbert na Mamadou Sy bakomeza gukina neza ngo barebe ko batsinda ariko birananirana.

Imikinire myiza yabo ntiyababujije ko igice cya mbere kirangira ari 0-0.

N’ubwo mu gice cya kabiri APR FC yakoze uko ishoboye ngo itsinde kuko yanashyizemo abakinnyi bashya, nabwo byanze, umukino urangira idatsinze Rutsiro FC, ikipe yinjiye vuba mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda.

Kunganya uyu mukino kwa APR FC byatumye mu mikino itanu imaze gukina muri shampiyona ubu ifitemo amanota umunani, yayitsinzemo ibitego bitatu na yo itsindwa bitatu.

Ifite ibirarane bine, Rayon Sports ikayirusha amanota 12 kandi ikaba iya mbere ku rutonde rwa Shampiyona  n’amanota 20.

Rutsiro FC yo iri kwandika amateka kuko kuva yazamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2019-2020 yabonye inota kuri APR FC.

APR FC iherutse gukorwamo impinduka mu buyobozi, ndetse yatewe mpaga nyuma yo kwica amategeko agenga umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bemerewe gukinishwa, hari mu mukino wayo na Gorilla FC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version