Ibya DJ Toxxyk Bigiye Gusubirwamo

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Dj Toxxyk

Amakuru aremeza ko Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku rubanza rwa DJ Toxxyk.

Uyu yari aherutse guhanishwa igihano cyo gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu asubitswemo amezi atatu, akishyura n’ihazabu ya Frw 1.050.00 nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yari akurikiranyweho by’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

DJ Toxxyk mu mezi ashize yagonze umupolisi wari mu kazi aramwica. Hakurikiyeho ko yirutse ahunga, aza gufatirwa i Karongi, icyo gihe bikaba byaravuzwe ko yashakaga gucikira muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Mu rukiko byavuzwe ko hari urumogi rwasanzwe iwe, gusa we akavuga ko atazi uko rwahageze.

Mu rukiko kandi hari ibyaha yemeye, birimo icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake n’icyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka ariko ibyo gukoresha ibiyobyabwenge akabihakana.

Yavuze ko yasabye imbabazi umuryango w’umupolisi yishe atabishaka kandi wamubabariye.

Shema Arnaud De Bosscher wamenyekanye nka DJ Toxxky yari umwe mu bakora akazi ko kuvanga umuziki wari icyamamare kurusha bagenzi be.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *