Ibya Prince Kid Byasubiwemo

Nyuma yo kurekurwa byemejwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo kugirwa umwere, ubu Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid agiye gusubira imbere y’Urukiko.

Ubushinjacyaha bwajuririye kiriya cyemezo none urubanza rwa Prince Kid rugiye kuzaburanishirizwa mu rukiko rukuru.

Igihe cyo kuburana ntikiratangazwa kuko gitangazwa n’urukiko iyo ibyo Ubushinjacyaha bwashinjiyeho  buhurira byahawe ishingiro hakabona guteganywa igihe urubanza rwa rwahabwa ngo rubunishwe.

Mu Ukuboza, 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Prince Kid.

- Advertisement -

Yari amaze igihe runaka mu rukiko aburana ibyaha  byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Prince Kid ubu afite imyaka 34.

Mu kwisobanura kwe, icyo gihe  Prince Kid yavugaga ko ubutabera bwagombye kuzamurekura bukamugira umwere kubera ko ngo nta cyo ubushinjacyaha bushingiraho bumuhamya ibyo bumurega.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version