Indi Mishinga Migari u Bufaransa Buzakorana N’u Rwanda…

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko  igiye gufatanya n’Ikigega cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga mu kongera ikoranabuhanga mu nzego za Leta zitandukanye. Ni umushinga uzashorwamo Miliyoni € 37, iyi ikaba ari inguzanyo izishyurwa mu gihe kirekire.

Impande zombi zashyize umukono kuri aya masezerano kuri uyu wa Kane taliki 05, Mutarama, 2023.

Dr Uzziel Ndagijimana usanzwe ari Minisitiri w’imari n’igenamigambi niwe wari uhagarariye u Rwanda n’aho Arthur Germond usanzwe uyobora Ikigo cy’’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga mu Rwanda kitwa Agence Française de Développement (AFD) niwe wasinye ku ruhande rw’u Bufaransa.

U Rwanda ruri mu bihugu byiyemeje kubakira imikorere yarwo ku ikoranabuhanga hagamijwe kwihutisha serivisi no kuzamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Ikibazo kigihari ni uko mu nzego nyinshi za  Leta bagikoresha mudasobwa zishaje kandi na murandasi ikaba itarihuta ku rwego rugezweho henshi ku isi.

U Bufaransa bwiyemeje gufasha u Rwanda muri uru rwego kandi hari Miliyoni €37 zatanzwe nk’unwenda n’andi miliyoni €1.2  yatanzwe nk’inkunga yo gufasha u Rwanda kuzamura imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu nzego nyinshi za Guverinoma.

Iyi mishinga iratangira gushorwamo amafaranga mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 kandi ku ikubitiro hazibandwa ku nzego zikorana  bya  hafi n’abaturage.

Izo ni Akagari, Umurenge, ibitaro n’ibigo bya Leta bikorana bya bugufi n’abaturage.

Ubufatanye mu guteza imbere ubushakashatsi mu by’isanzure nabwo buri mu byo u Bufaransa buteganya gukorana n’u Rwanda.

Mu gihe gito kiri imbere, mu Rwanda hazashyirwa  ububiko bw’amakuru arebana n’isanzure( babwita  Geospatial Hub) bukazitabwaho n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe isanzure kitwa Rwanda Space Agency.

Iki kigo giherutse gusinyana amasezerano n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe isanzure, NASA, kugira ngo u Rwanda ruzungukire k’ubunararibonye bwa NASA  bityo iyo nyungu izarugirire akamaro mu nzego z’ubuhinzi, ubuzima, gukumira no guhangana n’ibyago biterwa n’ibiza, ubuzima n’ibindi.

Undi mushinga munini u Bufaransa bushaka gufashamo u Rwanda ni uwo gutunga no gukoresha indege nyinshi zidatwara n’abapilote mu buryo butaziguye.

Bazita drones.

Mu Karere ka Huye hazubakwa ikigo cy’icyitegererezo cyita kuri izi ndege, kikazacungwa n’ikigo kigenga.

Hari n’amafaranga angana na Miliyoni €1.2 yateganyijwe kuzafasha abatuye n’abakorera mu gace kiriya kigo giherereyemo kumenya Igifaransa.

Uru rurimi rusanzwe rwemewe mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda nyuma y’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswayile.

Arthur Germond uyobora Ikigega cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga, ADF, avuga ko igihugu cye kishimira gukorana n’u Rwanda mu mishinga migari.

Arthur Germond

Ati: “ Twishimiye isinywa ry’amasezerano kuko bizafasha u Rwanda gukomeza gutanga serivisi neza kandi bigatuma ruva mu mubare w’ibihugu byasigaye inyuma mu ikoranabuhanga. Bizatuma n’abaturage b’i Huye aho tuzashyira umushinga wa Drones babona akazi.”

Dr Uzziel Ndagijimana nawe avuga ko u Rwanda rwishimira ubufatanye n’u Bufaransa mu nzego zigamije kurufasha kugera ku ntego rwihaye mu iterambere ryarwo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version