Mu gihe u Rwanda rwaraye rwifatanyije n’amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abana, abarwo baracyahohoterwa, bagapfa batujuje byibura imyaka itanu, bakagwingira, abandi bakaba ku muhanda mu gihe hari abarara batagohetse kubera amakimbirane y’iwabo.
Mu by’ukuri ubuzima bw’abana benshi b’u Rwanda buri mu kaga gakomeye.
Nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe mu guteza imbere imibereho y’abana, raporo zitandukanye zirimo iza UNICEF n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare zigaragaza ko hakiri imbogamizi zikomeye ngo ejo hazaza habo hazabe heza kurushaho.
Reka turebere hamwe ibintu 10 bishobora gukurwaho abana b’u Rwanda bakabaho batekanye muri byose:
- Imirire mibi
Abana benshi mu Rwanda ntibabona indyo yuzuye kandi iboneye.
Hari abamara igihe kirekire barya ibiryo bidafite intungamubiri zikenewe.
Bibatera igwingira rituruka ku mirire mibi n’indwara zikunze kubibasira.
Raporo y’ubuzima n’ubwiyongere bw’abaturage ya 2025 igaragaza ko 27% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye, nubwo byagabanutse bivuye kuri 33% mu 2020. Imirire mibi igira ingaruka ku buzima bwose umuntu aba azabaho cyane cyane iyo idakosowe ataruzuza imyaka itatu, ni ukuvuga mu minsi 1000.
- Ihohoterwa rikorerwa abana
Kuba umwana ukagerekaho no guhohoterwa bishengura umutima, umwana akazakura yarabaye igikuke.
Guhohotera abana bikorwa mu buryo bwinshi burimo gufatwa ku ngufu no gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irishengura umutima binyuze mu kubwirwa amagambo asesereza hakiyongeraho no gukoreshwa imirimo ivunanye.
Ni agahinda kubona umwana akorerwa ibibi n’abamubyaye cyangwa abandi bamufiteho inshingano kuko icyo gihe abura uwo aganyira ngo amutabare.
UNICEF igaragaza ko abana b’abakobwa 6 ku 10 n’abahungu 5 kuri 10 bahura n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose mbere y’imyaka 18.
- Ubukene mu miryango
Hari abantu bavuga ko kimwe mu bintu bibi abantu bahura nabyo ku isi ari ubukene.
Ibi kandi bihuje n’ukuri kuko ubukene buteza cyangwa bugatiza umurindi ubujiji.
Kubera ko imiryango myinshi y’Abanyarwanda ikennye, abana bayivukiramo bagirwaho ingaruka n’ubukene.
Abahanga bavuga ko burya ubukene buhererekanywa mu muryango kuko ahanini umuntu uvukiye mu bakene nawe aba afite ibyago byinshi byo kuzakena.
Biterwa n’uko mu bwana bwe aba ashobora kutaziga, ntavuzwe neza cyangwa ngo arye neza kandi ibi bikurura urupfu.
- Kutiga no guta ishuri
Hari ababyeyi b’Abanyarwanda badashobora kubona ibikoresho by’ishuri n’ibindi bikenerwa ngo umwana yige neza.
Hejuru yo kutiga, hari abatangira ishuri batinze, hakaba n’abarivamo kubera ibibazo batikururiye.
Gusibira nabyo ni ikibazo kuko bidindiza umwana mu mikurire ye n’igihe yazarangiriza amasomo kigatinda.
Raporo ya UNICEF yo mu Ugushyingo 2026 igaragaza ko umwana umwe muri batanu mu Rwanda asubira mu mwaka w’amashuri, naho kwitabira amashuri yisumbuye mu miryango ikennye bikaba biri kuri 20%, ugereranyije na 55% mu miryango ikize.
- Gutwita kw’abangavu
Iki ni ikibazo gifite ingaruka zikomeye ku buzima n’ejo hazaza h’abakobwa.
Abakobwa bahagarika amashuri kubera gutwita.
Iyo bibagendekeye gutyo, bahura n’ibibazo by’ubuzima n’ubukungu kandi hari ubwo niyo babyaye, batereranwa n’ababyeyi n’incuti.
Abana b’abakobwa rero bafite umwihariko mu bibazo bigera ku bana muri rusange kandi iki kibazo Leta y’u Rwanda ikwiye gukomeza guhangana nacyo.
Urugero, ubushakashatsi RDHS 2025 bwerekanye ko igipimo cy’abangavu bafite imyaka 15–19 batwita cyavuye kuri 5% mu 2020 kigera kuri 8% mu 2025.
- Imirimo ivunanye ikoreshwa abana
Mu Rwanda abana baracyakoreshwa mu mirima basarura umuceri, ibisheke n’ibindi kandi bakabikora amasaha menshi.
Taarifa Rwanda yasohoye inkuru nyinshi ku bana bishwe no kugwirwa n’ibisimu by’ibirombe by’amabuye y’agaciro.
Mu gihe ibi biba mu cyaro, mu Mujyi wa Kigali ho hagaragara abana (ahanini b’abakobwa) bakora mu ngo, bagateka, bakamesa, bagakora amasuku, bakita ku bana, …ibyo byose kandi ku mushahara ‘utuzuye amashyi’.
Byitwa ko kuba baba barya, bakaryama, bagakaraba biba bigize ikiguzi cy’andi mafaranga bagombye guhembwa.
Iyo mirimo nayo iba ivunanye kandi hari ubwo birukanwa nta nteguza nta n’imperekeza, bamwe bakajya mu buraya.
Mu myaka yatambutse, hari umugabo wo muri Kigali wafatiwe ahitwaga kwa Jules akurikiranyweho gutera umwana inda akamwirukana, akajya kwangara iwabo muri Karongi.
Icyo gihe uwo mugabo yafashwe ku bufatanye bwa Polisi na CLADHO nk’ihuriro rya sosiyete sivile riharanira uburenganzira bwa muntu.
- Ibiyobyabwenge n’inzoga
Hari abana n’ingimbi bashowe mu kunywa inzoga, kunywa itabi no gukoresha ibiyobyabwenge.
Ibi bituma bata ishuri, bakishora mu byaha, bakagira ibibazo by’ubuzima ndetse n’imyitwarire mibi.
- Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe
Ibibazo byavuzwe haruguru bitera abana kwiheba no guhangayika.
Ibyo bituma bakura bunva nta gaciro nta gaciro bafite. Hari abananirwa kwihangana bakiyahura.
- Abana bafite ubumuga ibyabo birihariye
N’ubwo abana b’u Rwanda muri rusange bafite ibibazo, abafite ubumuga bo barihariye.
Bahura n’imbogamizi mu kubona amashuri abakwiriye, ubuvuzi, ibikoresho byabafasha mu buzima bwa buri munsi n’uburyo bwo kwitabira ibikorwa bitandukanye.
Hari n’abahura n’ivangura no guhezwa mu muryango, ntibemererwe gusohoka, ntibavuzwe kandi bakitwa amazina abatesha agaciro.
10: Abana b’impunzi
Kubera ko mu Rwanda hari impunzi zirenga 100,000, bituma abana bazikomokaho nabo bajya mu igenamigambi ry’igihugu.
Abana b’impunzi, abatagira ababyeyi, abatereranywe n’abana baba mu miryango ifite ibibazo bikomeye bahura n’imbogamizi zihariye.
Zirimo kubura ubufasha buhoraho, kutabona uburezi n’ubuvuzi buhagije, ndetse n’ibyago byo guhohoterwa no gukoreshwa imirimo ivunanye.
Sosiyete sivile isaba iki Leta?
Nk’ijisho rya rubanda, sosiyete sivile isaba Leta mu nzego zayo zose kongera imbaraga mu kurengera abana.
Evariste Murwanashyaka ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO asanga Leta ikwiye kurushaho ‘guhagurukira’ ibizahaza ubuzima bw’abana.
Nawe asanga icyihutirwa kurusha ibindi ari ukubarinda ihohoterwa.
Ati: “Ni ngombwa ko amakimbirane yo mu ngo adakomeza kuba intandaro zo guhohotera abana. Mu by’ukuri, umwana akwiye kurengerwa impande zose.”
Avuga ko ibyo ari byo UNICEF n’abandi bakorana mu mibereho y’abana bakwiye kwitaho mu kuzamura imibereho myiza y’abana.
Indi ngingo asanga ikwiye kwitabwaho ni ugushishikariza ababyeyi n’izindi nzego kwigisha abana iby’ibyaha by’ikoranabuhanga.
Ashingiye ku bukana by’ibyaga bikorerwa ku ikoranabuhanga, Murwanashyaka avuga ko ikoranabuhanga rigomba gushyirwa mu byihutirwa byarindwa abana ngo badakomeza kugerwaho n’ingaruka zaryo.

