Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyamamare Byinjije Menshi Kurusha Abandi Ku Isi Mu Mwaka Wa 2022
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Ibyamamare Byinjije Menshi Kurusha Abandi Ku Isi Mu Mwaka Wa 2022

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 June 2023 3:50 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Itsinda Genesis

Iri tsinda ryinjije miliyoni  $ 230. Ni amafaranga yabaruwe nyuma y’uko ikigo basinyanye imikoranire ngo kibatunganyirize umuziki kitwa Concord Music Group gikuyemo ayacyo.

Abagize iri tsinda bakora umuziki wo mu bwoko bwa Rock.

Uretse ibitaramo bakoreye hirya no hino mu Burayi n’Amerika, aba bantu bahawe uburenganzira bwo kugira indirimbo zimwe na zimwe za Phil Collins basubiramo, bituma barushaho gukundwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Sting

Sting

Uyu mugabo aherutse kugurisha indirimbo ze zose n’ibindi bijyanye nabyo ku giciro cya miliyoni $300.

Nyuma yo kwishyura imisoro n’amahoro yasigaranye miliyoni $210.

Umuziki we yawugurishije ikigo kitwa Universal Music Group muri Gashyantare, 2022 nk’uko Forbes yabitangaje.

Tyler Perry

- Advertisement -

Uyu mugabo usanzwe yandika filimi akaziyobora kandi akagira studio ye, aherutse kwinjiza andi mafaranga yatumye agwiza miliyoni $175 mu mwaka wa 2022. Yayakuye mu biganiro yatanze kuri televiziyo yitwa BET TV, imiziki yagurishije muri za filimi n’ibindi.

Aya mafaranga yatumye ahita agira miliyari imwe y’amadolari

Trey Parker & Matt Stone

Abandi bantu binjije menshi mu mwaka wa 2022 ni Trey Parker na Matt Stone binjije miliyoni $160.

Yavuye mu bintu bitandukanye birimo no mu kugurisha imiziko irimo urwenya ikoreshwa muri Kiliziya yitwa Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints.

Bivugwa ko amasezerano y’ubucuruzi bagiranye n’abo bazakorana azatuma binjiza miliyoni $ 935 mu myaka itandatu iri imbere.

James L. Brooks & Matt Groening

Itsinda ry’abanyarwenya James L. Brooks & Matt Groening mu mwaka wa 2022 ryinjije

Miliyoni $105.

Ni nyuma y’uko rigiranye amasezerano yo kujya ricisha ibiganiro 30  by’urwenya kuri televiziyo yitwa Disney+.

Ni ibiganiro byatangiye mu mpera z’umwaka wa 2019.

Brad Pitt

Brad Pitt

Pitt wahoze ari umugabo wa Angelina Jolie aherutse kugurisha ikigo cye kitwaga Plan B. Yahawe miliyoni $113 ariko asigarana miliyoni $100 nyuma yo kwishyura imisoro.

Ahandi yakuye amafaranga ni muri filimi yakinnye zirimo iyitwa Bullet Train, Babylon na The Lost City zamwinjirije miliyoni $30.

Rolling Stones

Rolling Stones

Abagize itsinda ry’Abongereza  Rolling Stones  nabo ntibabuze kwinjiza agatubutse mu mwaka wa 2022 kuko binjije miliyoni $ 98.

Abo ni Mick Jagger, Keith Richards  n’abandi.

Hari ikigo giherutse gutangaza ko aba bahanzi bigeze kwinjiza miliyoni $8.5 mu gitaramo kimwe bakoreye mu Burayi mu mwaka wa 2022.

James Cameron

Uyu mwanditsi wa filimi wakunzwe cyane mu kwandika no kuyobora iyitwa Avatar, umwaka wa 2022 warangiye yinjije miliyoni  $95. Uretse Avatar yo mu mwaka wa 2009, James Cameron yagize n’uruhare mu gukora Titanic yakinwe mu mwaka wa 1997.

Aherutse no kugaragara mu bakoze indi filimi yiswe Pandora yatumye ikofi ye ihita ibyimba cyane ageza kuri miliyoni $95 yinjije mu mwaka umwe.

Taylor Swift

Swift nawe ari mu bameze neza. Umwaka ushize wa 2022 warangiye yinjije ku giti cye miliyoni $92. Ku myaka 33, Taylor Swift afite amafaranga menshi kurusha ayo abandi bagore cyangwa abakobwa bari bafite kuri iyo myaka.

Kugeza ubu Forbes ivuga ko afite miliyoni $740.

N’ubwo Rihana amurusha amafaranga menshi ndetse kure cyane, ariko nanone amuruta mu myaka kuko afite 35 akagira miliyari $1.4.

Iyo abasesengura birebeye ku ruhande, bavuga ko bitinde bitebuke Taylor Swift azaba umuherwe.

Bavuga ko afite uburyo bwinshi abonamo amafaranga kandi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Aho harimo kugurisha indirimbo ze binyuze kuri Spotify, YouTube n’izindi mbuga zicuruza ibikorwa n’abandi.

Mu minsi iri imbere arateganya kuzakora ingendo zizazenguruka Amerika kandi ibi ngo bizamwinjiriza menshi.

Bad Bunny


Bad Bunny

Umuraperi wo muri Puerto Rico witwa Bad Bunny nawe ntiyoroshye! Umwaka wa 2022 warangiye yinjije miliyoni $88.

Ahuza injyana ya rap yo muri Puerto Rico bita reggaeton akayihuza n’indi bita Latin trap.

Byatumye ahita yamamara cyane biramwinjiriza.

TAGGED:featuredFilimiIbyamamareUmuziki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article BioNTech, Africa Improved Foods, Duval…Imishinga Y’Abanyaburayi Yagiriye u Rwanda Akamaro
Next Article Minisitiri Biruta Yitabiriye Inama Yiga Ku Mutekano Wa DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?