Ibyavuye Mu Matora Byashyize Museveni Ku Mwanya Wa Mbere ‘By’Agateganyo’

Kugeza ubu amajwi y’uko abaharanira kuyobora Uganda  barushanjyijwe arerekana ko Yoweli Kaguta Museveni ari we urusha abandi 11 bahanganye barimo umugore umwe witwa Nancy Kalembe Linda.

Kuba amatora nyirizina yaratangiye akerereweho amasaha atanu byatumye no gutangaza ibimaze kuyavamo bitinda.

Kuva kwiyamamaza muri aya matora byatangira kugeza ubu abantu 50 nibo bamaze kugwa muri biriya bikorwa.

Ibyavuye mu matora bimaze kubarurwa mu biro by’itora 330 ni ukuvuga 0.7% by’ibiro byose by’amatora biri muri Uganda.

- Advertisement -

Byerekana ko uwari usanzwe ayobora Uganda, Nyakubahwa Yoweli Museveni ari we urusha abandi amanota.

Afite amanota 50,097(61,31%), agakurikirwa na Hon Robert Kyagulanyi ufite amajwi 22, 802(27.9%) nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Kugeza ubu kandi hari amajwi 153 y’impfabusa yabaruwe.

 

Uko abiyamamaje barushanwa:

Umukandida Ishyaka Ijanisha (%)
Yoweri Tibuhaburwa Kaguta Museveni National Resistance Movement (NRM) 50,097 61.31
Robert Kyagulanyi aka Bobi Wine National Unity Platform (NUP) 22,802 27.9
Patrick Oboi Amuriat Forum for Democratic Change (FDC) 4, 617 5.65
Joseph Kabuleta Independent 932 1.14
Nobert Mao Democratic Party (DP) 841 1.03
Nancy Kalembe Linda Independent 534 0.65
Mugisha Muntu Alliance for National Transformation (ANT) 583 0.71
Henry Tumukunde Independent 515 0.63
John Katumba Independent 332 0.41
Fred Mwesigye Independent 274 0.34
Willy Mayambala Independent 107 0.24

Abahanganye baracyaryana isataburenge kuko hakiri ahantu henshi hatarabarurwa amajwi kandi n’ubwo hamaze kubarurwa amajwi 85,  721, Bobi Wine yatangaje ko yiteguye gutangaza ko yibwe amajwi.

Yabwiye abanyamakuru ati: “ Amajwi ari gutangazwa na Komisiyo ihagarariwe na Bwana Simon Byabakama si nayizera kandi ibyo atangaza biramureba. Twe tuzi ko twatsinze.”

Ibice byinshi bya Kampala bizwiho guturwamo n’abashyigikiye abatavuga rumwe na Leta biravugwamo kwibwamo amajwi.

Hari n’aho abantu batamenyekanye bibye isanduku yari irimo impapuro zatoreweho, bakaba barabikoreye mu gace ka Ntungamo.

Igitangaje ni uko ibi byose byabaye kandi muri Kampala n’ahandi mu mijyi ikomeye harashyizwe abashinzwe umutekano benshi.

Undi utavuga rumwe na Leta witwa Patrick Amuriat  yikomye Perezida wa Komisiyo y’amatora Bwana Simon Byabakama, amusaba kwibuka ko akazi akora agakorera abatuye Uganda atagakorera Museveni.

Madamu Nancy Kalembe we yavuze ko afite ikizere ko Museveni azemera ko yatsinzwe, agaha ubutegetsi abaturage.

Hari abantu bavuga ko amatora ari kuba muri Uganda muri iki gihe ari uburyo bwo kwereka amahanga ko abatuye Uganda bashaka impinduka.

Umwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda Dr Ismael Buchanan aherutse kubwira Taarifa ko kuba Robert Kyagulanyi ashyigikiwe n’urubyiruko byerekana ko ubutegetsi bwa Museveni bwarwirengagije, ubu rukaba rubona Bobi Wine nk’umucunguzi.

Itegeko nshinga rya Uganda ritegeka ko Komisiyo y’Amatora igomba gutangaza ibyavuye mu matora bitarenze amasaha 48 nyuma y’uko ibiro byose by’amatora bifunze imiryango, gutora birangiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version