Kugeza ubu amajwi y’uko abaharanira kuyobora Uganda barushanjyijwe arerekana ko Yoweli Kaguta Museveni ari we urusha abandi 11 bahanganye barimo umugore umwe witwa Nancy Kalembe Linda.
Kuba amatora nyirizina yaratangiye akerereweho amasaha atanu byatumye no gutangaza ibimaze kuyavamo bitinda.
Kuva kwiyamamaza muri aya matora byatangira kugeza ubu abantu 50 nibo bamaze kugwa muri biriya bikorwa.
Ibyavuye mu matora bimaze kubarurwa mu biro by’itora 330 ni ukuvuga 0.7% by’ibiro byose by’amatora biri muri Uganda.
Byerekana ko uwari usanzwe ayobora Uganda, Nyakubahwa Yoweli Museveni ari we urusha abandi amanota.
Afite amanota 50,097(61,31%), agakurikirwa na Hon Robert Kyagulanyi ufite amajwi 22, 802(27.9%) nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora.
Kugeza ubu kandi hari amajwi 153 y’impfabusa yabaruwe.
Uko abiyamamaje barushanwa: |
|||
Umukandida | Ishyaka | Ijanisha | (%) |
Yoweri Tibuhaburwa Kaguta Museveni | National Resistance Movement (NRM) | 50,097 | 61.31 |
Robert Kyagulanyi aka Bobi Wine | National Unity Platform (NUP) | 22,802 | 27.9 |
Patrick Oboi Amuriat | Forum for Democratic Change (FDC) | 4, 617 | 5.65 |
Joseph Kabuleta | Independent | 932 | 1.14 |
Nobert Mao | Democratic Party (DP) | 841 | 1.03 |
Nancy Kalembe Linda | Independent | 534 | 0.65 |
Mugisha Muntu | Alliance for National Transformation (ANT) | 583 | 0.71 |
Henry Tumukunde | Independent | 515 | 0.63 |
John Katumba | Independent | 332 | 0.41 |
Fred Mwesigye | Independent | 274 | 0.34 |
Willy Mayambala | Independent | 107 | 0.24 |
Abahanganye baracyaryana isataburenge kuko hakiri ahantu henshi hatarabarurwa amajwi kandi n’ubwo hamaze kubarurwa amajwi 85, 721, Bobi Wine yatangaje ko yiteguye gutangaza ko yibwe amajwi.
Yabwiye abanyamakuru ati: “ Amajwi ari gutangazwa na Komisiyo ihagarariwe na Bwana Simon Byabakama si nayizera kandi ibyo atangaza biramureba. Twe tuzi ko twatsinze.”
Ibice byinshi bya Kampala bizwiho guturwamo n’abashyigikiye abatavuga rumwe na Leta biravugwamo kwibwamo amajwi.
Hari n’aho abantu batamenyekanye bibye isanduku yari irimo impapuro zatoreweho, bakaba barabikoreye mu gace ka Ntungamo.
Igitangaje ni uko ibi byose byabaye kandi muri Kampala n’ahandi mu mijyi ikomeye harashyizwe abashinzwe umutekano benshi.
Undi utavuga rumwe na Leta witwa Patrick Amuriat yikomye Perezida wa Komisiyo y’amatora Bwana Simon Byabakama, amusaba kwibuka ko akazi akora agakorera abatuye Uganda atagakorera Museveni.
Madamu Nancy Kalembe we yavuze ko afite ikizere ko Museveni azemera ko yatsinzwe, agaha ubutegetsi abaturage.
Hari abantu bavuga ko amatora ari kuba muri Uganda muri iki gihe ari uburyo bwo kwereka amahanga ko abatuye Uganda bashaka impinduka.
Umwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda Dr Ismael Buchanan aherutse kubwira Taarifa ko kuba Robert Kyagulanyi ashyigikiwe n’urubyiruko byerekana ko ubutegetsi bwa Museveni bwarwirengagije, ubu rukaba rubona Bobi Wine nk’umucunguzi.
Itegeko nshinga rya Uganda ritegeka ko Komisiyo y’Amatora igomba gutangaza ibyavuye mu matora bitarenze amasaha 48 nyuma y’uko ibiro byose by’amatora bifunze imiryango, gutora birangiye.