Polisi Iburira Abantu Ariko Hari Abahaze Amagara Yabo

Nitwa Havugiyaremye Jérémie ntuye mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15, Mutarama, 2021 ubwo najyaga ku kazi, nabonye umuntu imodoka yari igongeye muri zebra crossing kwa Lando ari kuri telefoni.

Uwo mugabo bigaragara ko akuze( arengeje imyaka 35 y’amavuko) yageze kuri zebra imodoka zirahagarara aho kugira ngo yambuke aguma kuri telefoni za modoka zigira ngo ahagaze akomeje n’aho byari iby’akanya gato.

Mu buryo butunguranye wa mugabo yahise yinjira muri zebra kandi akiri kuri telefoni imodoka zimuca ku ruhande, bisa n’aho haburaga gato ngo imwe imugonge.

Umupolisi wari uhagaze ku gice cyegereye Hotel Chez Lando yumiwe!

- Advertisement -

Nibaza niba umunyamaguru ukoze ibintu nk’ibyo nta bihano agenerwa cyangwa se wenda akagirwa inama!

Kwambuka zebra crossing uri kuri telefoni ni ugushyira ubuzima bwa nyirabwo mu kaga.

Nigeze gusoma inkuru Taarifa yanditse ivuga ko iyo ubwonko umuntu abuhaye imirimo irenze umwe, bigabanya ubushobozi bwabwo bwo gukora ikintu neza.

Nyuma yo kubona ibyo uriya mugabo yakoze, nibajije impamvu hari abantu bakerensa inama bahabwa na Polisi yo kwirinda ikintu cyose cyashyira ubuzima bwabo mu kaga igihe bakoresha umuhanda.

Njya numva bavuga ngo nta munyamaguru ugira amakosa mu gukoresha umuhanda ariko nanone nkeka ko amakosa ya mbere umuntu yakora akamukoraho ari ukurangara mu mimerere yatuma amugara cyangwa agatakaza ubuzima.

Uko bimeze kose nagira inama bagenzi banjye bagenda n’amaguru mu mihanda y’i Kigali ko kwambuka zebra crossing uri kuri telefoni ari ukwiyahura kandi erega sinumva n’ikiganiro baba bafite kuri telefoni kihutirwa k’uburyo cyatuma bishyira bwabo mu kaga.

Icyantangaje ni uko iriya myitwarire nari maze igihe nyibona ku bakobwa ariko nkaba nayibonye ku mugabo w’igikwerere.

Numva twirinze ikintu cyose cyatuma dupfa muri iki gihe hari ikindi cyorezo kica abantu byaba ari umwanzuro mwiza.

Twirinde ibyatiza umurindi urupfu ngo abo ruhitana bitewe na COVID-19 biyongereho abandi bazize ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version