U Rwanda Rurarimbanyije Mu Myiteguro Yo Kwakira Urukingo Rwa COVID-19

Nta gihe kinini gishize Perezida Paul Kagame atangaje ko u Rwanda ruzaba mu bihugu bya mbere by’Afurika bizabona urukingo rwa COVID-19.

Kuva icyo gihe ndetse na mbere y’aho gato, inzego z’ubuzima zari zaratangiye kwitegura kuzarwakira ndetse na Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yigeze kuvuga ko hari imashini zo kubika ziriya nkingo zageze mu Rwanda.

N’ubwo imibare y’abandura COVID-19 n’abo ihitana izamuka, ntibyaciye intege inzego z’ubuzima ahubwo zirarimbanyije mu kwitegura kwakira, kubika neza no gutanga urukingo rwa COVID-19 igihe cyose ruzaba rwageze mu Rwanda.

Ubu mu Rwanda hari imashini zikonjesha ziriya nkingo, zifite ubushobozi bwo kuzikonjesha ku gipimo cya-80°C.

- Advertisement -

Ikizere cy’uko u Rwanda ruzabona ziriye nkingo gishingiye ku masezerano y’ubufatanye bw’amahanga mu guha ibihugu bigitera imbere ruriya rukingo  yiswe  Covax.

Hari umwe mu bakozi bakuru muri RBC wavuze ko urukingo ruzaba rwageze mu Rwanda bitarenze Werurwe, 2021.

Bigomba kurindwa kugira ngo bidashya
U Rwanda ruriteguye
Ni imashini zihenze
Ni umutungo w’ingirakamaro ku buzima bw’abantu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version