Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyavuye Muri ADN/DNA Y’Umukire Mirimo N’Abana Be Ntibiramenyekana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ibyavuye Muri ADN/DNA Y’Umukire Mirimo N’Abana Be Ntibiramenyekana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 February 2021 2:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegekeye  ko umubiri w’umukire Gaspard Mirimo utabururwa ugapimwa kugira ngo harebwe niba ari Se w’abana bavuga ko yababyaye, kugeza ubu ibyavuye mu bipimo ntibiratangazwa. Byari butangazwe tariki 25, Mutarama, 2021 ariko birasubikwa kubera ibihe u Rwanda rurimo.

Taarifa yabajije Umuvugizi w’Inkiko Bwana Harrison Mutabazi niba yatangaza icyo Rwanda Forensic Laboratory yabonye nyuma yo gupima umubiri wa Mirimo, atubwira ko atabitangaza kuko ibyavuyemo bitangazwa n’Umucamanza waburanishije urwo rubanza agafata uriya mwanzuro.

Yatubwiye ko ibyavuye mu isuzuma byagombye kuba byaratangajwe tariki 25, Mutarama, 2020 ariko birasubikwa kubera gahunda ya Guma Mu Rugo yahawe abatuye Umujyi wa Kigali.

Mutabazi yagize ati: “ Ibyavuye mu isuzuma bitangazwa n’Urukiko ariko byagombye kuba byaratangajwe tariki 25, Mutarama, 2021 ariko birasubikwa kubera ibihe turimo.”

Avuga ko indi tariki kiriya cyemezo kizatangarizwa arayimenyesha Taarifa.

Kugira ngo urukiko rufate iki cyemezo byatewe n’iki?

Mbere y’uko Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rufata uriya mwanzuro rwari rumaze iminsi rwumva urubanza aho abana babiri bavugaga ko bashaka umunani mu mutungo wa nyakwigendera Gaspard Mirimo ‘wahoze ari umukire.’

Nyuma yo kumva impaka z’urudaca, urukiko rwemeje ko kamarampaka ari uko Mirimo atabururwa, hagapimwa uturemangingo fatizo(DNA/ADN) twe n’utw’abo bana.

Ku wa Gatanu tariki 15, Mutarama, 2021 nibwo ababishinzwe bagiye gutaburura umubiri wa Gaspard Mirimo wari ushyinguye mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Uwunganira abana bavuga ko ari aba Mirimo witwa Me Emmanuel Rukangira icyo gihe  yabwiye Taarifa ko beretse urukiko ibimenyetso byunganira ibyo abana batangaga birimo n’amafoto bari kumwe na Se.

Bariya bana babiri umwe afite imyaka umunani undi akagira 30.

Yatubwiye ko umwana mukuru yabwiye urukiko ko Gaspard Mirimo yita Se yamushyingiye bityo akemeza ko icyo ari ikindi cyemeza ko yamubyaye.

Me Rukangira ati: “ Kuba bemeje ko bazamutaburura ni icyemezo cy’urukiko kandi n’ahandi birakorwa. Itegeko ribyita kamarampaka.”

Yatubwiye ko ubwo abana bagezaga ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, umugore wa Mirimo witwa  Gahongayire Winifride yaje muri urwo rubanza atarezemo yerekana ko arufitemo inyungu, avuga ko atabazi abo bana, ko batari abana ba Mirimo.

Taarifa yahamagaye uwunganira umugore wa Mirimo witwa Me Athanase Rutabingwa tumubaza uko yumvise ibimenyetso n’ingingo zatangwaga n’abana bavuga ko ari aba Gaspard Mirimo atubwira ko atavuga kuri ‘case’ ngo zijye mu itangazamakuru.

Gaspard Mirimo yapfuye ku wa Gatatu tariki 12, Gicurasi, 2016 azize uburwayi.

Yaguye mu bitaro i Nairobi muri Kenya.

Muri  2004 yigeze kugirana ibibazo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ubwo inzu ye y’ubucuruzi iri muri Nyabugogo hafi y’Ikiraro gitandukanya Umurenge wa Kimisagara n’uwa Gatsata yari igiye gusenywa kuko ngo yari yubatse mu gishanga.

Ikibazo cyabaye kirekire ndetse kigera no kuri Perezida Kagame.

Haje gufatwa icyemezo cy’uko inzu ye idasenywa kuko yari yarubatswe ubuyobozi burebera ikagera aho yuzura ntawe umuhagaritse.

Mbere y’uko haduka urubanza rw’abana babiri bavuga ko nabo ari aba Mirimo, byari bizwi ko yasize umugore n’abana bane.

 

TAGGED:DNAfeaturedGasaboMirimoNyarugengeUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article King James Yakoranye Indirimbo n’Umuhanzi ‘Ukizamura Impano’
Next Article U Burundi Burashaka Kwihimura Ku Bwongereza Bwabukomanyirije Ingendo z’Indege
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?