Iby’Ingenzi Byaranze Rusesabagina Kuva Yafatirwa Mu Rwanda, Akajya Mu Rukiko …

Mu mpera z’umwaka wa 2020 nibwo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bweretse itangazamakuru Paul Rusesabagina wari ufite imyaka 66 y’amavuko icyo gihe.

Byabereye ku kicaro gikuru cya RIB ku Kimihurura.

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko Rusesabagina ashinjwa ibyaha byo “kurema umutwe w’iterabwoba”, ibifitanye isano n’ibitero by’i Nyabimata byabaye mu ‘myaka ibiri ishize.’

Yafashwe nyuma y’igihe runaka ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi ashinjwa “ibyaha birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi”.

- Advertisement -

Mu itangazo rya RIB ryashyizwe kuri Twitter, ivuga ko Rusesabagina yafashwe “binyuze mu bufatanye n’amahanga”.

RIB yatangaje ko yafashe Rusesabagina

Bwana Rusesabagina ntiyabaga mu Rwanda kuva mu myaka myinshi yari ishize.

Mu rubanza rufitanye isano na Rusesabagina hamwe na Callixte Nsabimana wiyise Sankara, humvikanyemo uwahoze ari Perezida wa Zambia, Edgar Lungu wavuzweho guha umutwe abarwanyi ba Rusesabagina bibumbiye muri FLN inkunga ya $150 000 ko gukoresha batera u Rwanda.

Ubutegetsi bw’i Lusaka bwarabyamagaye buvuga ko nta kibi cyatera u Rwanda giturutse muri Zambia.

Yageze mu rukiko avuga ko nta bubasha rumufiteho…

Ubwo yitabaga Urukiko rukuru mu Rwanda hari inzitizi Paul Rusesabagina yatanze ariko nyuma uru rukiko ruza gutangaza ko  inzitizi Paul Rusesabagina yatanze z’uko nta bubasha rufite rwo kumuburanisha  nta shingiro zifite.

Icyo gihe yareganwaga n’abandi bantu 20 mu idosiye imwe irimo ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN.

Ibi bitero byagabwe mu turere tw’Amajyepfo twa Nyaruguru na Nyamagabe kandi byaguyemo abantu.

Hari mu mwaka wa 2018 n’uwa 2019.

Mu rukiko Paul Rusesabagina yari yavuze ko atari Umunyarwanda kandi ngo yafashwe mu buryo budakurikije amategeko bityo ko inkiko zo mu Rwanda nta bubasha zari zifite bwo kumuburanisha.

Yari yasabye ko urubanza rwe nk’umuturage w’u Bubiligi rwohererezwa urukiko rw’aho atuye muri kiriya gihugu.

Kuri we, urubanza rwe ntirwagombaga kubera mu Rwanda, ahubwo rwagombaga kubera aho yitaga iwabo ari ho mu Bubiligi.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ingingo  Rusesabagina yatanze nta shingiro zifite, bukemeza ko nta cyabuza inkiko zo mu Rwanda kumuburanisha.

Urukiko hari icyo rwatangaje…

Mu mpera za Gashyantare, 2021, Urukiko rwaje kwemeza ko inzitizi Paul Rusesabagina yatanze nta shingiro zifite, rwongeraho ko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza rwe n’abandi bantu 20 baregwamo.

Rusesabagina yunganirwaga n’abanyamategeko Gatera Gashabana na Rudakemwa Félix.

Aba banyamategeko basanze batakwemeranya n’icyemezo cy’urukiko bahitamo kukijuririra.

Me Gashabana we yongeyeho kandi ko bafite izindi nzitizi abona kandi ko zari butangwe uwo munsi.

Mu gukomeza k’uru rubanza, urukiko rwaje kwanzura ko inzitizi zose zatanzwe na Rusesabagina n’abamwunganira nta shingiro zifite, bityo ko urubanza rwabo rugomba kuburanishwa.

Rwavugaga ko rutareka kuburanisha ruriya rubanza kandi abareganwa na Rusesabagina bo ‘bacyeneye ubutabera bityo ko batabubuzwa kubera umuntu umwe.’

Muri Werurwe, 2021 Paul Rusesabagina yitabye urukiko avuga ko iyo abirebye, asanga nta butabera ategereje muri ruriya rukiko bityo ko atazongera kwitabira urubanza aregwamo.

Abashinjacyaha bavuze ko ibyo ari gukora ari amayeri yo gutinza urubanza.

Icyakorwa, nyuma yo kwiherera, Urukiko rwanzuye ko rugomba gukomeza kuburanisha ruriya rubanza, abareganwa nawe bagahabwa umwanya wo kwiregura hanyuma we ibye bikazagarukwaho nyuma.

Ku nteko iburanisha, ibi ntabwo byari bitandukiriye amategeko.

Urukiko rero rwahisemo gushyigikira ibyifuzo by’ubushinjacyaha, rutegeka ko urubanza rukomeza, abandi bareganwaga na Rusesabagina bakiregura.

Paul Rusesabagina akirangiza kumva uwo mwanzuro yasabye ijambo araterura ati: “Kubera ko uburenganzira bwanjye bw’ibanze bwo kwiregura n’uburenganzira ku rubanza ruboneye urukiko rwanze kubyubahiriza, nagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha y’uko ntazongera kwitabira uru rubanza, [ko] urubanza rwanjye nduhagaritse”.

N’ubwo atari ahari, abandi baramushinje biratinda…

Nta bwo urubanza rwa Rusesabagina rwahagarariye aho kuko abo bareganwaga nawe hamwe n’abandi bari bamuzi mbere y’uko atabwa muri yombi, baramushinje biratinda!

Muri bo ab’ingenzi ni Ndagijimana Jean Chrétien w’imyaka 24, uyu akaba umuhungu wa General Wilson Irategeka wari umuyobozi w’umutwe wa FLN.

Muri Gicurasi, 2021 uyu musore yabwiye urukiko ko yabaye mu mutwe wa FLN ariko ko yayinjijwe mo ku gitutu cy’umubyeyi we.

Akemera ko uriya mutwe wa gisirikare hari inkunga wahabwaga na Rusesabagina ngo ukore akazi.

Baje kumusobanurira ko ari abarwanyi bari bagize umutwe wa CNRD ariko binjiye mu ngabo za FLN, barimo bimurira ibirindiro muri Nyungwe.

Hari n’undi witwa  Shaban Emmanuel w’i Rusizi, uregwa ibyaha bitanu byo gushishikariza abantu gukora iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gutwikira abandi ku bushake, kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukoresha ibiturika ahantu hahurira abantu.

Uyu yemereye urukiko ko yinjiye muri FLN ya Rusesabagina mu mwaka wa 2015 ayijyamo aciye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Umwe mu bakoranaga muri FLN witwa Bugingo ngo yamuhembye 50$ amwizeza no kuzamuha andi menshi naramuka akoze akazi neza.

Bugingo avuga ko hari ibitero byagabye mu Rwanda ndetse ngo yari afatanyije n’abandi benshi barimo na Ntibiramira Innocent.

Abareganwa na Rusesabagina bemeje ko muri Rusizi bahagabye ibitero bigera kuri bitanu n’ubwo hari ibitaraguyemo abantu.

Mu batanze ubuhamya bushinja Rusesabagina harimo n’intiti muri Kaminuza yo muri Amerika yitwa California State University, iyo ntiti ikaba ari Dr. Michelle Martin.

Dr Michelle Martin

Tariki 24, Werurwe, yatanze ubuhamya bw’uburyo Paul Rusesabagina yamaze igihe kirekire ategura ibikorwa byo gukuraho ubutegetsi bwo mu Rwanda afatanyije n’abo  muri FDLR na RNC.

Dr Michelle yavuze ko yumva bwa mbere iby’iterabwoba kuri Rusesabagina, yabyumvanye uwari Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika James Kimonyo.

Ngo yavuze ko akorana na FDRL, Abanyamerika benshi baraseka ndetse na Rusesabagina avuga ko Amb. Kimonyo asekeje.

Hari inyandiko Dr Michelle Martin yabwiye urukiko ko yabonye zavuga uburyo Rusesabagina yagiye guhurira muri Afurika y’Epfo na Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR ngo bagure intwaro.

Callixte Nsabimana we mu kwiregura yagaragaje ko Paul Rusesabagina yari ‘boss’ we bityo ko atagombaga kumusuzugura, kandi ko atagombye kurushya urukiko.

Hari n’aho ubushinjacyaha bwigeze kwereka urukiko ko ibikorwa byo guhungabanya u Rwanda, Rusesabagina yabitunganyirizaga no mu Burundi.

Hari abantu bafatiwe mu Burundi maze inzego z’umutekano z’aho zibohereza mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bariya bantu boherejwe mu Rwanda baherekejwe n’ibaruwa ya Gen Major Adolphe Nshimirimana wiciwe mu Burundi mu 2015.

Uyu musirikare mukuru yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Iperereza mu Rwanda, NISS, amumenyesha ifatwa ryabo ndetse ko boherejwe mu Rwanda.

Muri iyo baruwa Gen Nshimirimana yavuzemo uburyo mu bimenyetso byafashwe harimo iby’uko mu butumwa bari barimo mu Burundi, bohererezwaga amafaranga na Paul Rusesabagina.

Ngo bari barinjiye mu Burundi bavuye muri Tanzania ku wa 18 Nzeri 2009, bashaka guhura na Gen Nshimirimana kuko yari aziranye na na Lt Col Nditurende babanye muri FNL.

Umusenyeri wagize uruhare mu ifatwa rye nawe hari icyo yavuze…

Musenyeri Constantin Niyomwungere ukomoka mu Burundi yahakanye imvugo zakunze kuvugwa ko yari yatumiye Paul Rusesabagina mu bikorwa by’itorero rye mu Burundi, ahubwo avuga  ko  yashakaga gusura abarwanyi be muri icyo gihugu.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Niyomwungere wari mu ndege imwe na Rusesabagina ubwo yageraga mu Rwanda, yahabwa umwanya nk’umutangabuhamya.

Musenyeri Constantin Niyomwungere

Gusa yaje kumvwa nk’umutangamakuru ku rubanza.

‘Musenyeri’ Niyomwungere wari utuye i Bruxelles mu Bubiligi ubwo yumvwaga mu rukiko, yavukiye mu Burundi.

Yavuze ko yamenyanye na Rusesabagina mu 2017 bahujwe n’undi muntu, amubwira umushinga afite nka perezida wa MRCD, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rifite umutwe witwaje intwaro wa FLN.

Niyomwungere yabwiye urukiko ko umunsi umwe yaje kumva amakuru ko hari abantu bishwe mu Rwanda, haza kuvugwa ko bishwe n’umutwe wa FLN ushamikiye kuri MRCD ya Rusesabagina.

Ati “Nahise nandikira uyu mugabo Rusesabagina ubutumwa bugufi, ndamubaza nti ibi bintu, aba bakoze ibi bintu ni ba bantu bawe?

Rusesabagina aransubiza ati ‘Yego’. Numva ngize ubwoba, ndavuga ngo nka Musenyeri burya navuganaga n’umuntu umeze gutya? Numva birakomeye.”

Uyu musenyeri yabwiye urukiko ko yababajwe no kumenya ko burya FLN yishe abantu mu Rwanda ari iy’inshuti ye Rusesabagina, yumva aramwanze ndetse aza kwemerara RIB kuzayifasha kumuta muri yombi kandi byarakunze.

Mu gihe urubanza rwari rukataje, Rusesabagina adahari, byaje kuvugwa ko aho afungiye amerewe nabi, afatwa nabi ndetse ko ubuzima bwe butameze neza.

Byatangajwe n’abo mu muryango we.

Bidatinze muri Kamena, 2021 Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko iby’uko Paul Rusesabagina  abaye ho nabi nta shingiro bifite.

Ibi kandi byemejwe na Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma gato y’uko Amerika yamaganye ibyatangajwe n’umukobwa wa Rusesabagina witwa Carine Kanimba Rusesabagina.

Hon Marie Claire Mukasine uyobora iyi Komisiyo yavuze ko bagiye gusura Rusesabagina aho afungiye basanga afite ubuzima bwiza kandi abona imiti n’ibiribwa yari acyeneye byose.

Hon Marie Claire Mukasine

Hagati aho hari inyandiko yabonywe yerekanaga ko Rusesabagina yari afite umugambi wo gutoroka gereza ariko ukomwa mu nkokora.

Ibi byigeze gutangazwa n’uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye mu kiganiro yahaye Al Jazeera.

Nyuma y’ibyumviwe mu rukiko byose, tariki 17, Kamena, 201, ubushinjacyaha bwasabiye Paul Rusesabagina igihano cyo gufungwa burundu.

Ibyaha ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho ni icyenda.

Bwasabye ko Paul Rusesabagina ahamwa nabyo kandi rukamukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka ikurikira:

-Bwasabye Urukiko kwemeza ko Rusasabagina ahamwa n’icyaha cyo kurema umutwe utemewe gihanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15,

-Bwasabye ko Paul Rusesabagina ahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 20,

-Ubushinjacyaha bwasabye kandi ko Rusesabagina ahamwa n’icyaha cyo gutera inkunga iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 10,

-Bwasabye ko ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gihanishwa igifungo cya burundu,

– Ubushinjacyaha bwamusabiye kandi ko ahamwa n’icyaha cy’itwarwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25,

-Bwasabye urukiko ko rwamuhamya icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25,

-Bwamusabiye kandi ko ahamwa n’icyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo 25,

-Bwasabye urukiko ko Paul Rusesabagina yahamwa n’icyaha cy’ubwinjiracyaba bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25,

-Burangiza busaba urukiko ko bwamuhamya icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Umushinjacyaha imbere y’Urukiko yagize ati “Ubushinjacyaha busanga ibyaha Rusesabagina Paul akurikiranyweho bigize impurirane mbonezamugambi kubera ko ari ibyaha bitandukanye bihujwe n’uko bigamije umugambi umwe.”

Nyuma yavuze ko hashingiwe ku biteganywa n’amategeko bumusabiye igihano cyo gufungwa burundu.

 

Isomwa ry’urubanza rwa Rusesabagina rwarasubitswe…

Inteko imuburanisha iramukatira kuri uyu wa 20, Nzeri, 2021

Urubanza ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte n’abandi bagera kuri 19 rwagombaga gusomwa kuri wa Gatanu tariki 20/Kanama, 2021, rwimuriwe tariki ya 20, Nzeri, 2021.

Icyo gihe umucamanza yavuze ko rurimo abantu benshi bityo kurwandika bikaba bitararangira.

Ni urubanza rwaburanishijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, Inteko iburanisha iri i Nyanza mu ajyepfo y’u Rwanda, abaregwa bari muri gereza ya Mageragere i Kigali, naho abunganizi babo bari mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga i Kigali.

Umucamanza yasomye umwanzuro k’ukuba batabashije kurangiza kwandika uru rubanza yavuze ko iriya  dosiye ari ngari irimo abaregwa 21, n’ abaregera indishyi 80.

Uyu mwanzuro wasomwe abaregwa bose barimo kuwukurikirana muri gereza uretse Rusesabagina utagaragaye.

Abanyarwanda biteguye kuza kumva ikatwa ry’uru rubanza rukurikiranywe henshi ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version