Ibyo Inama Y’Abamisitiri Iri Guterana Ishobora Kuza Kwigaho

Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatandatu taliki 09, Mata, 2022, Inama y’Abaminisitiri iri guterana. Ni Inama iteranye mu gihe ibintu hafi ya byose byafunguwe ngo bikore muri iki gihe Icyorezo COVID-19 iri kugenza amaguru macye.

Inama iri guterana se iraza kugaruka ku biki?

N’ubwo ntawakwemeza 100% ibivugirwa mu Nama y’Abaminisitiri ariko birashoboka ko iri buganire ku bintu bikomeye u Rwanda rumaze iminsi rugiramo uruhare.

Mu bushishozi bwa Taarifa, ubwanditsi busanga iyi nama ishobora kuza kuganira ku byo Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we uyobora Uganda Yoweli Museveni babonaniye i Nairobi kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo kwakira DRC muri EAC.

- Advertisement -

Ni ikintu gikomeye mu bubanyi n’amahanga hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.

Muri iki gihe, uyu muryango ugizwe n’ibihugu bitandatu bituwe n’abaturage miliyoni 260.

Kuba DRC yaragiye muri EAC kandi mu gihe irimo abantu barwanya u Rwanda barimo na ADF ndetse na FDLR ni ikintu abayobozi barwo bagomba kuganiraho igihe bahuye.

Iyi nama kandi ishobora no kuza kureba uko ibintu byifashe ku byerekeye ubwandu bwa COVID-19 ndetse no gusuzumira hamwe ibyerekeye imyiteguro ya CHOGM  iteganyijwe kuzabera mu Rwanda muri Kamena, 2022.

Ni ingingo kandi bagomba kugaruka ho cyane cyane ko igikomangoma Charles nacyo cyemeje ko kizitabira iriya Nama ikomeye kurusha izindi zose u Rwanda ruzakira mu mwaka wa 2022.

Birashoboka kandi ko bari buganire ku ngingo y’aho umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ugeze ndetse n’uko uhagaze hagati yarwo n’u Burundi.

Ku rwego rw’ubukungu kandi Guverinoma ishobora kuza kuganira ku kibazo cy’izamuka ry’ibikomoka kuri petelori cyane cyane ko mu gihe gishize RURA yatangaje ko igiciro cya Mazutu cyazamutse ku rwego ruruta urwa lisansi kandi ibi ntibikunze kubaho.

Ibibazo biri muri Ukraine n’u Burusiya byagize ingaruka ku bihugu byinshi harimo n’u Rwanda .

Mu rwego rwo kwirinda COVID-19, birashoboka ko inama y’Abaminisitiri iri bukureho isaha ya saa munani yari isigaye ibuza utubari n’utubyiniro gukomeza ngo ducyeshe.

Hari n’abaturage baherutse kubwira BTN ko bibaye byiza Inama y’Abaminisitiri yakwemera abamotari gusubiza ibirahuri kuri moto kuko abenshi muri Kigali bikingije mu buryo bwuzuye.

Muri macye, ibi ni bimwe mu byo  Inama y’Abaminisitiri iri guterana ishobora kuza kwemeza.

Ni Inama iyobowe na Perezida Kagame ubwe
Abaturage basaba Inama y’Abamisitiri ko yakwemera abamotari gusubiza ibirahuri ku ngofero z’abagenzi
Iyi nama yitezweho no gukuraho isaha ya Saa munani z’ijoro ngo utubyiniro dufunge

 

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version