RIB Yafashe Abantu Bagaragaye Muri Video Bakubitira Umuturage Mu Muhanda

Mu masaha agana saa cyenda z’ijoro hari ku wa Kabiri taliki 05, Mata, 2022  abantu bafashwe amashusho bari  gukubitira umuntu mu muhanda baramunegekaza.

Amakuru Taarifa yamenye avuga ko biriya bijya kuba, byatangiye uwakubiswe ahamagawe na bagenzi be ngo aze abatware kuko bari banyoye basinze, ageze mu nzira haza imodoka imucaho abari bayirimo bamutera icupa ririmo amazi.

Yarahagaze ngo arebe abo ari bo, nabo barasohoka baramukubita bamusiga ari intere.

Bucyeye ni ukuvuga mu gitondo cyo kuri uyu munsi, benewabo b’uwakubiswe bagejeje ikirego ku Rwego rw’Ubugenzacyaha nabwo butangira gushakisha abo bantu.

- Advertisement -

Amashusho aberekana yagiye kugera hirya no hino ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.

Ubugenzacyaha bwaje guperereza bubafatira mu Murenge wa Niboye, mu Kagari ka Gatare.

Nyuma yo gufatwa abakurikiranyweho kiriya cyaha bajyanywe  ku Biro by’Ubugenzacyaha kugira ngo babazwe.

Ni abagabo babiri barimo uwitwa Alex Nkuranga Karemera na Soteri Junior Gatera Kagame.

Ubwo abagenzacyaha bageraga aho bariya bantu bari bari, babanje kwangirwa kwinjira.

Abakozi b’uru Rwego bakoresheje imbaraga bahabwa n’amategeko urugi bararwica basanga harimo abantu barenze abo bari biteze.

Baje biteze ko bahasanga abantu babiri ariko bahasanga abantu batanu kandi bose basinze cyane.

Ikindi ni uko bari basinze inzoga ariko bavanze n’urumogi.

Abaturage batubwiye ko abafashwe babanje kwangira abagenzacyaha kwinjira kandi babikorana urugomo.

Umwe muri bo ati: “ Uko bigaragara, bariya bagabo bumvise ko basakijwe n’abagenzacyaha basanga ibyiza ari ukutabafungurira.”

Umuvandimwe w’uwakubiswe( uwakubiswe yitwa Enoch)  witwa Elijah Karisimbi yagize ati: “ Ababikoze bari basinze bigaragara kandi batukaga abagenzacyaha na Polisi uko bishakiye bakoresha imvugo nyandagazi.”

Nyuma yo gufatwa, bajyanywe ku bitaro byitwa  Rwanda Forensic Laboratory basanganywa umusemburo n’ibiyobyabyenge byinshi mu maraso yabo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko abafashwe babajijwe mu rwego rw’ubugenzacyaha,  kandi ngo amadosiye yabo ari hafi kohererezwa ubushinjacyaha.

Bamwe muri bo bafungiye kuri stations  za RIB za Kicukiro n’iya Remera muri Gasabo.

Murangira ati: “ Alex na Junor bakurikiranyweho gukubita umuntu babigambiriye no gukoresha ibiyobyabwenge.”

Taarifa kandi yamenye ko bariya basore bahoze baba muri Canada ariko baza kuhirukanwa kubera imyitwarire mibi ishingiye k’ugukoresha ibiyobyabwenge.

Hagati aho amakuru dufite ni uko uwakubiswe( Enock Aaron) ari koroherwa mu bitaro by’Umwami Faysal aho yajyanywe.

Icyaha bariya bantu bakurikiranyweho kitwa gukubita no gukomeretsa bigambiriwe.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version