Mu bukungu umusaruro ku isoko ugira ingaruka ku biciro. Umusaruro w’ibikomoka ku bworozi mu Rwanda, by’umwihariko, utubuka cyangwa ugatuba kubera impamvu zitandukanye.
Bimwe mubyo aborozi bavuga ko bibigiramo uruhare ni ibiciro kw’ibiryo byayo byazamutse ku buryo mu myaka itatu ishize byikubye hafi gatatu.
Impamvu ikunze kugarukwaho ni uko n’ibihingwa bikorwamo ibiryo by’amatungo akenshi usanga n’abantu babishaka ngo bibatunge.
Ibyo ni soya, ibigori, umuceri, ingano n’ibindi.
Aborora inkoko bavuga ko mu mwaka wa 2024- uri hafi kurangira-igiciro cy’ibiryo by’inkoko ari amafaranga arenga Frw 600 ku kilo.
Inkoko itera irya garama zigera 140 ku munsi, aborozi bakavuga ko kugira ngo amafaranga agenda ku nkoko itera azagaruzwe byasaba ko igi rigura amafaranga atari munsi ya Frw 250.
Ikibazo cy’ibiryo bike by’amatungo kigora aborozi bato ariko kikarushaho kugira ubukana ku borozi babigize umwuga kuko borora inkoko zisaba byinshi, haba mu biribwa no mu miti.
Aborozi b’inkoko bo mu Karere ka Nyanza babwiye RBA ko ubuke bw’ibiryo by’amatungo butubya umusaruro bigatuma inkoko zitera amagi make, ayo kugaburira abana akabura n’ayo kujyana mu isoko ntaboneke.
Nubwo ubuke bw’ibiryo by’amatungo ari ikibazo kizwi kandi cyashakiwe ‘icyo umuntu yakwita umuti’ binyuze mu nganda, ku rundi ruhande, izo nganda zivugwaho gutanga umusaruro muke, uhabwa aborozi ku giti cyabo, runaka na runaka…
Ni imikorere abo mu rugaga rw’abikorera ku giti cyabo, ishami ry ’abahinzi n’aborozi, bemeza ko idasubiza ikibazo mu buryo burambye.
Icyifuzo cya Visi Perezida w’ishami ry’ubuhinzi muri PSF Jean Claude Shirimpumu ni uko abafite inganda zikora ibiryo by’amatungo bakwiye gukorana n’aborozi benshi-binyuze muri za Koperative- bakabaha ibiryo bihagije ku giciro kibereye impande zombi.
Asanga byafasha mu gukora ibiryo byinshi bigahabwa benshi bityo amahirwe y’uko ibiciro byagabanuka akiyongera.
Ati: “Ntacyo bakora mu gushishikariza aborozi ngo babagane babe benshi bityo [capacité] yabo izamuke kuko niba uruganda rukora kuri 20% cyangwa 30% bivuze ko ibivamo bigomba guhenda”.
Uruganda rw’ibiryo by’amatungo ruramutse rukora ku kigero cya 100% byaba bivuze ko rukora kandi rugacuruza byinshi bityo igiciro cy’ibyo rukora kikagabanuka.
Indi nama ihabwa abafite inganda z’ibiryo by’amatungo ni ugukorana na za Koperative z’abahinzi hagamijwe ko mu gihe umusaruro w’ibinyampeke cyangwa ibinyamisogwe bikorwamo ibiryo by’amatungo wazibanye mwinshi bazajya bawugura.
Ni uburyo bwafasha ko uwo musaruro utaborera ku mabaraza y’inzu za Koperative ahubwo ugakorwamo ibiryo amatungo akeneye ngo atange umusaruro
Shirimpumu kimwe n’abandi bahinzi bemeza ko byatuma, mu gihe runaka, ibiciro by’ibiryo by’amatungo bigabanuka.
Kubera ko ibiryo by’amatungo bihenze kandi hakaba ubwo aborozi bakemanga ubuziranenge bwabyo, ni ngombwa ko ababikora banoza imikorere, bagashyira ku isoko ibiryo bizima bityo bigatuma abaguzi babayoboka bakunguka.
Kunguka mu gihe kirekire byazatuma bagabanura igiciro mu rugero runaka.
Abafite inganda zikora ibiribwa by’amatungo bakwiye kwagura amaso cyangwa amasoko, bagatangira gushakira iby’ibanze bikorwamo ibiryo by’amatungo hakurya y’u Rwanda aho umusaruro w’ibinyampeke uba ari mwinshi cyane.
U Rwanda rufitanye imikoranire mu by’ubukungu n’ibihugu byinshi kandi ni kimwe mu bihugu byiyemeje gukorana n’ibindi ku rwego rwo hejuru binyuze mu isoko ryagutse ry’Afurika, The African Continental Free Trade Area (AfCFTA).
Kenya yeza ibigori byinshi, Zambia na Zimbabwe byeza Soya, Tanzania, Ethiopia, Sudani na Zambia byeza ingano nyinshi n’ibindi bihugu u Rwanda rucuruzanya nabyo.
Amashyirahamwe y’aborora inkoko, ingurube n’inka( cyane cyane) akwiye gukorana n’inganda zikora ibiryo by’amatungo kugira ngo azigezeho igenamigambi yayo mu kwezi, mu mezi atandatu…bityo zibone uko zikora ibiryo by’ayo matungo hashingiwe ku makuru ahari.
Indi ngingo ikwiye kwigwaho n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ni ibarura risesuye ry’amatungo yose ari mu Rwanda, abayoroye abo ari bo n’aho batuye, ibibazo bahura nabyo n’ibindi.
Iryo barura ryafasha mu igenamigambi ryo kumenya ibiryo buri bwoko bw’amatungo bwakenera n’ingano yabyo mu gihe runaka kizwi.
Gushaka kongera umusaruro w’ibikomoka ku bworozi bikwiye kubanzirizwa no kwihaza mu biribwa bishingiye ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi kuko abantu basangira n’amatungo ibyeze urugero nk’ibigori.
Jean Claude Shirimpumu yatubwiye ko hari ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko kugira ngo Abanyarwanda babe bihagije ku bigori, bagomba kweza toni 850,000, ariko ngo iyo umusaruro wabaye mwinshi cyane nturenza toni 500,000, bivuze ko hari toni 350,000 u Rwanda ruba rugomba gukura hanze.
Undi muvuno ushobora gufasha Leta y’u Rwanda gukemura iki kibazo ni ugushaka ubuhunikiro bwinshi bwo guhunika ibiribwa kugira ngo n’izo toni zishobora kuva hanze zizabone aho zibikwa hatekanye.
Mu gihe Leta ishaka ko Abanyarwanda bihaza mu biribwa, ni ngombwa ko yita ku kongera umusaruro, kuwuvana mu mirima no kuwugeza mu isoko utangiritse, ariko usagutse nawo ntuborere mu mirima cyangwa ku mabaraza nk’uko biherutse kuba k’umuceri weze za Rusizi, za Kayonza n’ahandi.