Ibyo MINEDUC Isaba Abanyeshuri B’i Kigali Mu Gihe Cya CHOGM

Close-up of siblings reading picture book while lying on bed. Sisters are relaxing in bedroom. They are at home.

Nyuma y’uko Minisiteri y’uburezi itangaje ko abanyeshuri biga i Kigali ariko bakiga bataha bazaguma iwabo mu Cyumweru CHOGM izaberamo, abanyeshuri basabwe kuzakomeza kwiyigisha bagasubira mu byo bize ariko bakabifashwamo n’abarimu babo.

Ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Gaspard Twagirayezu.

Inzego za Leta n’Umujyi wa Kigali byari biherutse gutangaza ko imihanda yo muri Kigali ihagije k’uburyo urujya n’uruza rw’abantu muri uyu mujyi  rutazabangamirwa no gufunga imihanda imwe n’imwe izakoreshwa n’abazitabira CHOGM.

Icyakora ku mugoroba wo ku wa Mbere taliki 13, Kamena, 2022, Minisiteri y’uburezi yatangaje  abanyeshuri biga i Kigali ariko bakiga bataha, bagomba kuguma iwabo kugira ngo batazabangamirwa n’ingendo z’abazitabira iriya nama.

- Kwmamaza -

Itangazo ryasohowe n’iyi Minisiteri ryanditsemo ko ibyo byatekerejweho mu rwego rwo kwirinda ko iyi nama ‘yabangamira’ ingendo z’abanyeshuri n’abarimu babo.

Itangazo rya Minisiteri y’uburezi

Handitsemo  ko amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azafunga kuva ku wa 20 kugeza 26 Kamena, 2022 kandi  ibizamini birangiza igihembwe cya gatatu ku banyeshuri bakurikira integanyanyigisho y’u Rwanda bikazatangira ku wa 27 Kamena, 2022.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi witwa Gaspard Twagirayezu yavuze ko byakozwe mu nyungu z’abanyeshuri.

Ati: “ Icyo twakoze ni ukugerageza kuborohereza ingengo cyane cyane ko bari bagiye kuba bari mu bizamini. Twigije inyuma italiki y’ibizamini kuko byari buzatangire ku italiki ya 20 ariko ubu ibizamini bizatangira ku italiki 27, Kamena kandi mu gihugu hose.”

Twagirayezu yavuze ko abanyeshuri bo mu zindi Ntara  bo bazaba bari mu gusubira mu masomo yabo bitegura ibizamini.

Yavuze ko kugira ngo abanyeshuri b’i Kigali bakomeze kwibuka ibyo bize, hazakomeza gahunda yo  kubaha amasomo hifashishijwe radio na televiziyo nk’uko byagenze mu gihe cya Guma mu  Rugo.

Ati: “ Hari ibyo twize muri cya gihe twari turi muri Guma mu rugo[lockdown], amashuri yari amaze kugira uburyo bwo gufasha abanyeshuri mu gihe batari ku ishuri. Ariko ubu icyo dukangurira amashuri muri iyi minsi isigaye turasaba abarimu ko baha abanyeshuri ibyo bazaba basubiramo bari mu rugo.”

Twagirayezu Gaspard

Abanyeshuri kandi basabwe nabo kuzaba bisubirisha mo amasomo aho bazaba bari iwabo mu rugo, ariko n’abarimu bakabafasha.

RBA yabajije Minisitiri Twagirayezu niba iriya gahunda itazahindura ingengabihe y’amashuri, avuga ko atari ko bimeze.

Abanyeshuri biga bataha mu Mujyi wa Kigali bazakomeza gusubiramo amasomo bari mu ngo z’iwabo mu gihe abiga bacumbikiwe bazaguma mu bigo byabo.

Gaspard Twagirayezu yavuze ko ikiruhuko cy’Icyumweru kimwe cyatanzwe na Minisiteri y’uburezi kireba amashuri yose ariko ngo muri Kaminuza bagira gahunda nyinshi zihariye bityo ngo bo barasabwa kureba uko ingengabihe yabo iteye, bakaba bagira abanyeshuri inama y’uburyo babigenza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version