Ikipe Y’u Rwanda Y’Amagare Yatahanye Intsinzi Yakirizwa Indabo

Abasore bagize ikipe y’u Rwanda y’umukino wo gutwara igare baraye bakiriwe nk’abami ubwo bari bageze  mu Rwanda bavuye muri Cameroun aho baherutse gutwara isiganwa rya kiriya gihugu bita ‘Tour du Cameroun.’

Ku kibuga cy’indege i Kanombe bahasanze abantu bari baje kubakira babazaniye indabo nk’ikimenyetso cy’urukundo no kubashimira inganji bacyuye i Rwanda.

Mugisha Moïse wabaye uwa mbere muri ririya rushanwa yavuze ko burya nta rushanwa ryoroha ribaho, ko baritsinze bahatanye.

Abanyarwanda bitwaye neza muri iri rushanwa

Uyu musore kandi niwe Munyarwanda wenyine watwaye  etape muri Tour du Rwanda iheruka.

- Kwmamaza -

Avuga ko yageze muri Cameroun arwaye ndetse hiyongeraho n’ubushyuhe bw’aho ariko ngo ntiyacitse intege, ahubwo yakomeje guhatiriza kugeza atsinze.

Abagize iyi Kipe bakiranywe indabo

Mugisha avuga ko yafashijwe na mugenzi we Eric Muhoza bituma akuramo iminota bari baraye bamubitsemo kandi ngo yayikuyemo ashyiramo ikinyuranyo cy’amasogonda 32.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’amagare witwa Sempoma Felix yavuze ko Tour du Cameroun yari ikomeye kandi ngo gukomera kwayo kwari gushingiye ku makipe yayitabiriye.

Indi mpamvu ngo ni uko maillot jaune yambawe n’abantu bane, umwe ayambura undi, gutyo gutyo!!

Sempoma ati: “ Ryari rikomeye kubera ko nk’ikipe yanjye twatwaye maillot jaune nta etape dutwaye . Ikindi cyatugoye ni uko hari ahantu hatambika twakoraga sprint, bikatugora. Twabonye umwanya wa kabiri, tubona umwanya wa gatatu, tubona umwanya wa kane ariko umwanya wa mbere turawubura.”

Felix Sempoma umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare

Umutoza avuga ko mu minsi ibiri ya nyuma babonye ko bishobora kuba bigoranye cyane gutsinda etape, ariko bakomeza bashaka kuba aba mbere muri rusange, ibyo bita classément génénal.

Moïse Mugisha atwaye Tour du Cameroun mu gihe  mu mwaka wa 2020 yigeze no gutwara isiganwa ryo muri kiriya gihugu ryitwa Tour Chantal Biya.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version