Raila Odinga Ati: ‘Ibyavuye Mu Matora Nta Shingiro Bifite’

Uwari umukandida wiyamamarizaga kuyobora Kenya witwa Raila Odinga yatangaje ko atakwemera ibyavuye mu matora kubera ko ngo uwabitangaje yabikoze ku giti cye kandi ngo ibyo ntabyemererwa n’amategeko.

Iyi mvugo ya Odinga ishobora gutuma ibyo abantu batinyaga ko biba, ahubwo biba.

Ubwoba buri muri Kenya no mu mahanga ni uko abashyigikiye Odinga bashobora gukomeza ibikorwa by’urugomo bikaza gutuma abantu bongera gupfa bazize imirwano hagati y’impande zombi.

Umuvugizi w’abateguraga ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Raila Odinga yari yavuze ko  ubu hashyizweho itsinda ryo kwiga ikiri bukurikireho nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora itangaje ko William Ruto  ari we wabaye Perezida w’iki gihugu.

Makau Mutua wari uhagarariye iri tsinda avuga ko kugeza ubu bamaze gushyira ku meza ingingo zikubiyemo ingamba zose bashobora gushyira mu bikorwa ariko ngo ntacyo baremeranyaho.

Hagati, urubyiruko rwari rushyigikiye ko Odinga na Madamu Karua batorwa, rwazindukiye kandi kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru rwari rugikomeje gutwika amapine no kuririmba indirimbo zamagana Komisiyo y’amatora.

Makau Mutua yabwiye Reuters ko abari bashyigikiye Odinga bari kurebera hamwe icyakorwa kandi ngo baraza gufata umwanzuro bidatinze.

Ati: “ Turi kuganira icyo turi bukore kuri iki kintu gikomeye. Ubu ntacyo turemeranyaho.”

Yavuze ko Perezida wa Komisiyo y’Amatora adafite uburenganzira bw’uko ‘we wenyine’ yatangaza ibyavuye mu matora.

Uyu Perezida wa Komisiyo yitwa Wafula Chebukati.

Yaba we yaba n’abandi ba Komiseri bakuru b’iriya Komisiyo ntawigeze agira icyo asubiza Reuters ku byo abo kwa Odinga bavuga.

Amahanga afite impungenge ko amaraso yakongera kumeneka niba kutumvikana ku byavuye mu matora bikomeje.

Bamwe basabye Raila Odinga kubwira abamushyigikiye bagacisha make, ntibakomeze kuzamura umujinya kuko impande zombi nizirakara bishobora gutuma amaraso ameneka.

Ikifuzo ni uko uwakumva atanyuzwe n’ibyavuye mu matora yagana ubutabera.

N’ubwo ikifuzo ari cyo, ku ruhande rw’abashyigikiye Odinga bo bakomeje kwerekana umujinya batewe no kumva ko Ruto ari we wamutsinze.

Gutwika  amapine no kuvuga amagambo yumvikanisha kutishimira ibyavuye muri ariya matora bikomeje kugaragara za Kisumu, i Kibera muri Nairobi n’ahandi.

Ubu Polisi ya Kenya ntigoheka.

William Ruto yishimiye ko yatsindiye kuyobora Kenya.

Nibwo bwa mbere yari yiyamamaje kandi ahita atsinda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version