Ibyo Perezida Kagame Ashobora Kuzagarukaho Mu Kiganiro N’Abaturage

 Kuri uyu wa Mbere ku munsi wo kubohora u Rwanda Perezida Kagame azaha ikiganiro Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA.

Kubera ko ari umunsi wo kwibohora kw’Abanyarwanda, Perezida Kagame azabifuriza umunsi mwiza kandi agaruke ku kamaro kwibohora bimaze kugirira Abanyarwanda mu myaka 28 ishize.

Perezida Kagame kandi azavuga ku musaruro CHOGM iheruka kubera mu Rwanda kandi uko bigaragara ntazabura gushimira Abanyarwanda uko babyitwayemo.

Ku byerekeye umubano  n’amahanga,  Umukuru w’Igihugu kandi ntazabura kuvuga ko bibazo bireba u Rwanda  birimo n’umubano utameze neza muri iki gihe hagati yarwo na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Advertisement -

Mu mubano warwo n’amahanga kandi bigaragara ko u Rwanda rwungutse inshuti nyinshi ndetse n’abarusuye muri CHOGM bakaba bararushijeho kurukunda nk’uko hari n’ababitangarije ku mbuga nkoranyambaga.

Ku byerekeye akamaro kubohora u Rwanda byarugiriye, Perezida Kagame ashobora kuzakomoza ku iterambere u Rwanda rwagezeho kandi rukomeje kugeraho harimo n’ikibuga  mpuzamahanga cya Bugesera kiri hafi kuzura.

Birashoboka ko mu bibazo by’abaturage, hari bamwe bazamugezaho iby’akarengane bakorewe n’abayobozi , Perezida Kagame abihe umurongo w’uko bizacyemuka.

Ikiganiro Perezida Kagame azatanga kuri uyu wa Mbere taliki 04, Nyakanga, 2022 kizatangira saa sita n’igice z’amanywa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version