Ibyo Wamenya Ku Bayobozi Bashya Batorewe Kuyobora Uturere 27

– Abafite Ph.D. ni babiri, 14 bafite Master’s, Bachelor’s ni 11

–  Umuto afite imyaka 35, umukuru akagira 53

–  Ba Meya 12 batorewe manda ya kabiri

–  Abagore ni umunani abagabo ni 19

Uturere 27 dufite ubuzima gatozi duheruka kubona abayobozi bashya, ndetse batangiye imirimo nyuma yo kurahirira kuzuza inshingano zabo kuri uyu wa Mbere.

Si urugendo rwari rworoshye kubera ko ubwo amatora yatangiraga, kugira ngo umuntu yemererwe kwiyamamaza muri komite nyobozi y’akarere yasabwaga kubanza gutorwa mu bajyanama 17 b’Akarere.

Ku ikubitiro, ba Meya 16 barimo bageze ku mpera za manda bongeye kwiyamamariza kujya mu nama njyanama.

Aha ntitubariramo Janvier Gashema wayoboraga Akarere ka Nyaruguru by’agateganyo, kuko yari Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, asigariraho Habitegeko Francois wari umaze kugirwa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, manda ye isigaje amezi make atatuma hategurwa amatora yo kumusimbuza.

Gashema yongeye gutorerwa umwanya we wa Visi Meya.

Muri ba bandi 16, bane bahise bananiwe gutorwa mu bajyanama, abo ni Jeannine Niwemuremyi wayoboraga akarere ka Musanze, Kayumba Ephreim wayoboraga Akarere ka Rusizi, Godefroid Ndayambaje wayoboraga Akarere ka Ngororero na Emerance Ayinkamiye wayoboraga Akarere ka Rutsiro.

Abakandida 12 bagumyemo ni Marie Chantal Uwanyirigira (Burera),  Richard Mutabazi (Bugesera), Richard Gasana (Gatsibo), Radjabu Mbonyumuvunyi (Rwamagana), Jacqueline Kayitare (Muhanga), Valens Habarurema (Ruhango), Erasme Ntazinda (Nyanza), Ange Sebutege (Huye), Jerome Rutaburingonga (Gisagara),  Appolonie Mukamasabo (Nyamasheke), Antoinette Mukanyirigira (Nyabihu) na Vestine Mukarutesi (Karongi).

Bose batorewe indi manda y’imyaka itanu, idashobora kuzongerwaho indi.

Ibyo wamenya ku bayobozi batowe ku wa 19 Ugushyingo 2021.

  1. Burera:

Uwanyirigira Marie Chantal watowe afite iimyaka 40, akagira n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu bijyanye n’uburezi.

Yatangiye kuyobora aka karere mu 2019 asimbuye Uwambajemariya Florence wari umaze kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba.

Mbere yaho yabaye umukozi w’Akarere ka Burera mu ishami ry’uburezi, ushinzwe amashuri y’inshuke, amashuri abanza n’amasomero y’abakuru.

  1. Gakenke

Uyoboye aka karere ni Nizeyimana Jean Marie Vianney ufite imyaka 45 y’amavuko, n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).

Mbere yo gutorwa yari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruliwo muri ako Karere. Yasimbuye Nzamwita Déogratias wari umaze imyaka 10 ayobora ako karere.

  1. Gicumbi

Nzabonimpa Emmanuel w’imyaka 40 ni we watowe.  Afite impamyabumenyi ya Masters.

Mbere yaho yari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo, umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.

  1. Musanze

Aka karere ubu kayobowe na Ramuli Janvier w’imyaka 47, ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors). Yari asanzwe akuriye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru.

  1. Rulindo

Mukanyirigira Judith, imyaka 48 ni we watowe, na we afite Masters.

  1. Gisagara

Rutaburingoga Jerome ni umugabo w’imyaka 37, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors).

  1. Huye

Sebutege Ange w’imyaka 39 yatorewe manda ya kabiri. Afite imyamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, Bachelor’s.

Mbere yo kuyobora Huye guhera mu 2018, Sebutege yakoraga mu Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, ahagarariye ishami rishinzwe imitangire myiza ya serivisi n’itumanaho.

  1. Kamonyi

Kamonyi igiye kuyoborwa na Dr Nahayo Sylvere w’imyaka 43, akaba ari muri bake cyane batorewe kuyobora uturere bafite impamyabumenyi y’ikirenga, PhD.

  1. Muhanga

Aka karere kazakomeza kuyoborwa na Kayitare Jeacqueline w’imyaka 45 wongejwe manda ya kabiri, akaba afite Masters.

  1. Nyamagabe

Niyomwungeri Hildebrand w’imyaka 36 ni we watowe, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

  1. Nyanza

Ntazinda Erasme w’imyaka 53, ni umwe mu bameya bagiriwe icyizere cyo kongezwa manda. Na we afite impamyabumenyi ya Masters.

  1. Nyaruguru

Murwanashyaka Emmanuel w’imyaka 46 ni we watowe, afite masters.

  1. Ruhango

Habarurema Valens w’imyaka 42 ni we watowe, we afite imamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, Bachelors.

  1. Bugesera

Mutabazi Richard w’imyaka 42 yatorewe gukomeza kuyobora Akarere, na we afite Masters.

  1. Gatsibo

Gasana Richard w’imyaka 46 yatorewe manda ya kabiri ayobora akarere, nawe akaba afite Masters.

  1. Kayonza

Nyemazi Jean Bosco w’imyaka 35 ni we muto mu batorewe kuyobora uturere, na we akaba afite masters.

  1. Kirehe

Rangira Bruno w’imyaka 42 ni we watowe, nyuma y’igihe ari Umujyanama w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali. Na we afite Masters.

  1. Ngoma

Niyonagira Nathalie w’imyaka 43 ni we watorewe kuyobora Akarere ka Ngoma. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, Bachelors.

  1. Nyagatare

Gasana Stephen w’imyaka 46 ni we watowe, afite Bachelors.

  1. Rwamagana

Mbonyumuvunyi Radjab w’imyaka 46 yatorewe manda ya kabiri, akaba afite Masters.

  1. Karongi

Mukarutesi Vestine w’imyaka 48 ni we watowe, afite Bachelors.

  1. Ngororero

Nkusi Christophe w’imyaka 50 ni we watowe, afite Bachelors.

  1. Nyabihu

Mukandayisenga Antoinette w’imyaka 47 ni we watowe, afite Bachelors.

  1. Nyamasheke

Mukamasabo Appolonie w’imyaka 43 ni we watowe, afite impamyabumenyi ya Masters.

  1. Rubavu

Kambogo Ildephonse ufite imyaka 43 ni we watowe, afite impamyabumenyi ya Masters.

  1. Rusizi

Kibiriga Anicet w’imyaka 45 ni we watorewe kuyobora akarere ka Rusizi, ari na we wa kabiri mu batorewe kuyobora uturere ufite impamyabumenyi y’ikirenga, PhD.

  1. Rutsiro

Aka karere ubu kayobowe na Murekatete Triphose w’imyaka 45, afite Master’s mu bijyanye n’imikorere y’ibigo by’imari iciriritse (Microfinance).

 

 

 

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version