Urwego rw’ubutasi bw’Uburundi bwitwa Service National de Renséignement( SNR). Ruyoborwa na Gen Ildéphonse Habarurema, uyu akaba ari umwe mu basirikare b’Uburundi bafite ibigwi mu mashuri no mu bikorwa bya gisirikare bitandukanye kuva mu butegetsi bwabanjirije ubwa Evariste Ndayishimiye.
Muri iki gihe afite akazi katamworoheye ko gufata abavunjayi bose bafite uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu ibura ry’amadolari($), ibi bikaba byaragize uruhare runini mu itakara rikabije ry’agaciro k’ifaranga ry’Uburundi( Franc Burundais).
Mu gihe abo bari gufatwa, ku rundi ruhande hari abandi bamaze igihe mu magereza ari hirya no hino mu Burundi bakurikiriranyweho ibyaha bitandukanye bimwe birabana n’umutekano w’igihugu.
Mu mwaka wa 2020 nibwo Gen Habarurema yagizwe umuyobozi mukuru w’ubutasi bwose bw’Uburundi, ubu afite imyaka 47 y’amavuko.
Abamuzi bavuga ko ari umuntu utapfa kumenya uko ateye, ko avuga make kandi akagenda mu bintu gahoro.
Icyakora bose bemeranya ko ari indahemuka ku ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD.
Yavukiye i Muyinga aza guhungira mu cyahoze ari Zaïre, ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Yahungaga intambara yacaga ibintu mu Burundi mu myaka ya 1990.
Mu mwaka wa 1995 yagarutse mu gihugu cye ajya mu ishyaka ryitwaga FDD, nyuma aza kujya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuyobora itsinda ry’ingabo( platoon) aza no kuzamurwa mu ntera aba ‘commander’ w’abasirikare benshi mu gisirikare cyayoborwaga na Gen Ndirakobuca.
Kuva icyo gihe batangiye gukorana bya hafi, baba inshuti.
Ubwo CNDD-FDD yajyaga ku butegetsi, Habarurema yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho bya gisirikare ashingwa no gutoza abasirikare mu kigo kitwa Institut supérieur des cadres militaires, ISCAM, akora iyi mirimo guhera mu mwaka wa 2005 kugeza mu wa 2006.
Muri icyo gihe yakoranye n’abandi basirikare mu ishakishwa n’ifatwa ry’abantu 30 bari abayoboke ba FNL ya Agathon Rwasa bakoreraga i Muyinga bavugwagaho kuba inyuma y’umutekano muke wavugwaga mu gihugu hagati ya Gicurasi na Kamena, 2006.
Bidatinze 16 muri bo baje kubonwa imirambo yabo itemba mu migezi y’i Muyinga.
Muri icyo gihe nibwo Gen Habarurema yagerageje kuburira inshuti ye yo muri FNL yitwaga Donatien Kizito ngo icike kuko yari hafi gufatwa ariko ntibyamuhira kuko amajwi yo kumuburira yumviswe n’abo muri CNDD-FDD.
Yaje kuburirwa irengero bimara igihe kirekire kugeza ubwo hari n’abatangiye kumubika.
Bivugwa ko yashenguwe n’ibura ry’inshuti ye Kizito.
Ntibyatinze Ildephonse Habarurema yoherejwe mu Bushinwa kwiga amasomo ya gisirikare yisumbuyeho, icyo gihe hari muri Kanama, 2006.
Bwari uburyo Leta yakoresheje kugira ngo ibe imwigije ku ruhande, imuhungishe abari bazi iby’uko yicishije ba bantu ba FLN.
Mu mwaka wa 2007 yaje kugaruka, agirwa umujyanama wungirije ushinzwe ibya gisirikare mu Biro bya Perezida aho yakoranaga bya hafi na Evariste Ndayishimiye wamuyoboraga mu kazi kuko ari we wari umujyanama mukuru mu bya gisirikare.
Mu kazi kabo ariko, bakoraga basa n’abahiganwa, umwe ashaka kwereka undi ko adashaka ko amubera boss.
Perezida Nkurunziza icyo gihe yari azi ko Ndayishimie ari awe mukuru kuri Habarurema ariko ntibimubuze ko uyu amugeraho bakaganira atabanje gusaba uruhushya Ndayishimiye.
Umwe mu barebaga ibyaberaga mu Biro by’Umukuru w’igihugu icyo gihe, avuga ko Habarurema yigereraga yo atabanje guca kuri boss Ndayishimiye, bigatuma Nkurunziza amuha amabwiriza mu buryo butaziguye.
Kubera ko Ndayishimiye yari boss wa Habarurema mu buryo bukurikije amategeko, byatumaga ahabwa missions kenshi bikababaza Habarurema.
Uko iminsi yatambukaga niko Nkurunziza yatangiye kujya yizera Habarurema ndetse amushinga byinshi.
Hagati y’umwaka wa 2009 n’umwaka wa 2013 yamushinze kuyobora ubutasi bwa gisirikare, mu mwaka wa 2013 kugeza mu wa 2014 amugira umuyobozi wungirije mu ngabo z’Uburundi ushinzwe ibikorwa, abo bita mu Gifaransa Chef d’état-major adjoint inter-armées.
Yaje no kuba umujyanama uhoraho mu Nama y’igihugu y’umutekano kugeza mu Ugushyingo, 2014 ahabwa izindi nshingano nk’izi no muri Minisiteri y’ingabo.
Mu Ugushyingo, 2015, Perezida Nkurunziza yamugize umujyanama we mukuru mu bya gisirikare.
Taliki 11, Nzeri, 2015, abantu batatangajwe ku mugaragaro bateye ibigo bitatu bya gisirikare birimo n’ibyo bitorezamo bikorera i Bujumbura.
Kimwe muri ibyo bigo ni ikiri ahitwa i Muha.
Polisi ifatanyije n’ingabo zigize umutwe udasanzwe bagize ikitwa Brigade Spéciale pour la Protection des Institutions, BSPI nibo bagiye guhangamura abari bagabye icyo gitero.
Nyuma yabyo hakurikiyeho guhiga n’abasivili bakekwagaho kugira uruhare mu itegurwa ryacyo, hicwamo bamwe bo mu bice bya Musaga na Nyakabiga.
Ubu ni bumwe mu bwicanyi bukomeye bwakozwe mu mwaka wa 2015 bwakurikiye amatora y’Umukuru w’igihugu ataravuzweho rumwe muri iki gihugu.
Ibyo byose byabaga Gen Habarurema abireba kandi abifitemo uruhare runaka kuko ntacyo yakoze ngo abikumire.
Mu Ukuboza, 2018 Perezida Nkurunziza yagize Habarurema umujyanama mukuru mu Rwego rw’igihugu rw’iperereza, icyo gihe rwayoborwaga na Étienne Ntakarutimana bahimbaga Steve.
Imikoranire hagati ya Nkurunziza na Ntakarutimana yari irimo agatotsi bityo Habarurema ajyayo ngo akomeze amucungire hafi.
N’ubwo yari ashinzwe izi nshingano zose, Habarurema yakomeje gukurikiranira hafi ibyaberaga mu Ntara ya Muyinga aho akomoka, akorana bya hafi na Guverineri wayo witwaga Aline Manirabarusha kugeza mu mwaka wa 2020 ubwo habaga amatora y’Umukuru w’igihugu agatsindwa na Evariste Ndayishimiye.
Mu bihe bitandukanye yagize uruhare mu gucubya imidugararo yahavukaga, akabikora nk’umuntu wahavukiye ariko nanone uvuga rikijyana.
Yigeze no gutabara abacukuraga zahabu muri iyi Ntara bari bafashwe n’uwari ushinzwe iperereza ku rwego rw’Intara witwa Gérard Ndayisenga, ajyayo arabarekuza, hari muri Werurwe, 2018.
Ndayisenga yarafashwe avanwa i Muyinga ajyanwa i Bujumbura arafungwa ariko, kubera imbaraga za Habarurema, aza kurekurwa nyuma y’aho gato.
Gen Ildephonse Habarurema ubu niwe ukomeye mu Rwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi. Raporo aziha Perezida wa Repubulika kandi akazi ke ngo agakora neza.
Icyakora hari abavuga ko adakorana neza n’abandi barimo Minisitiri w’Intebe Gen Ndorakobuca ndetse ngo na Bunyoni nawe byari uko.
Uyu Bunyoni arafunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo no gushaka guhirika ubutegetsi.
Kuba ushinzwe iperereza ku rwego rw’igihugu (Habarurema) adakorana neza na Minisitiri w’Intebe Gen Gérvais Ndorakobuca biri mu bituma abantu bakeka ko hari ibitagenda neza mu mitegekere ya Perezida Evariste Ndayishimiye.