Umunsi Abisilamu Bazarangiriza Igisibo Watangajwe

Ku wa Gatatu taliki 10, Mata, 2024 niwo munsi Umuryango w’Abisilamu mu Rwanda watangaje ko bazarangirizaho igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan. Ni umunsi bita EidAlFitr.

Uyu muryango uvuga ko umuhango wo kurangiza uku kwezi uzabera kuri Kigali Pélé Stadium mu Karere ka Nyarugenge, amasengesho akazayoborwa na Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana.

Mu kwezi ko kwiyiriza kwa Islam, abayoboke bayo birinda kurya ku manywa no gukora ibindi bishimisha imibiri yabo nk’imibonano mpuzabitsina.

Bizera ko ibi bituma barushaho kwegerana n’Imana kandi nayo igaha umugisha imirimo yabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version