Abaganga Bo Muri Cuba Bazaza Mu Rwanda Guhugura Bagenzi Babo

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko mu mezi atatu ari imbere mu Rwanda hazagera itsinda ry’abaganga bo muri Cuba bazaza guhugura bagenzi babo mu mivurire igezweho. Biri muri gahunda Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo  yo kongera inshuro enye umubare w’abaganga mu myaka ine.

Biteganyijwe ko abaganga bo muri Cuba bazaza mu Rwanda bazoherezwa mu bitaro byo mu Rwanda kugira ngo bakorane na bagenzi babo.

Mu Ugushyingo, 2023 , Minisiteri y’ubuzima yatangije gahunda ifatanyijemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima na Kaminuza y’u Rwanda yo guhugura abaganga barimo ababyaza n’abaforomo, abavura za cancer, indwara zifata amaso n’abandi kugira ngo bizamura umubare w’abaganga wikubye byibura inshuro enye.

Icyo Minisiteri y’ubuzima irangamiye ni uko mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda hajya harangiza abanyeshuri bari hagati ya 2000 n’abanyeshuri 8000 buri mwaka.

Inzego z’ubuvuzi mu Rwanda zubatse guhera ku rwego rw’Umudugudu ahari za postes de santé 1,247, ibigo nderabuzima 512, ibitaro 40 by’Uturere, ibitaro bine(4) byo ku rwego rw’Intara n’ibitaro umunani(8) by’icyitegererezo ku rwego rw’igihugu.

N’ubwo Guverinoma ifite umugambi wo kongera umubare w’abiga ubuvuzi, ku rundi ruhande, ababyaza n’abaforomo basaba Leta kuzamura urwego rw’imibereho yabo kuko ngo bavunika bagahembwa intica ntikize!

Umuyobozi w’Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda witwa André Gitembagara yigeze kubwira  itangazamakuru ko bikwiye ko Leta yita ku babyaza n’abaforomo kuko bagira uruhare rutaziguye mu kuvuka no kubaho kw’impinja na ba Nyina.

Yemeza ko hari bamwe mu babyaza n’abaforomo b’abahanga bahitamo gushaka akazi mu mahanga nko muri Canada no mu Bwongereza bityo u Rwanda rugatakaza amaboko.

Imvune no guhembwa nabi biri mu bituma abakora uyu mwuga bawuvamo cyangwa bakajya kuwukorera mu mahanga.

Abaforomo n’ababyaza bahembwa hagati ya Frw 120, 000 na Frw 200,000.

Impuzandengo y’amasaha bakora mu Cyumweru ni 60  kandi ubundi itegeko rivuga ko umukozi wa Leta atagomba kurenza hagati y’amasaha 40 na 45 mu Cyumweru.

Kuba Cuba izohereza abaganga bayo gufasha ab’u Rwanda biri no mu byaganiriweho na Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana ubwo aheruka gusura Cuba mu mezi make yatambutse.

Cuba na Israel biri mu bihugu bifite abaganga benshi ugereranyije n’umubare w’abaturage.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version