Icyamamare Ku Isi Muri Tennis Serena Williams Yasezeye Muri Uyu Mukino

MELBOURNE, AUSTRALIA - JANUARY 31: Serena Williams of the United States plays a forehand in her women's final match against Maria Sharapova of Russia during day 13 of the 2015 Australian Open at Melbourne Park on January 31, 2015 in Melbourne, Australia. (Photo by Quinn Rooney/Getty Images)

Amakuru atangazwa na Dailymail avuga kuri Tennis yemeza ko icyamamare ku isi muri Tennis ikinwa n’abagore witwa Serena Williams yasezeye muri uyu mukino akaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Serena Williams yavuze ko icyemezo cyo kureka gukina uyu mukino ari cyo gikomeye afashe mu buzima bwe, ariko ngo nta kundi byagenda.

Ati: “ Ni ikintu gikomeye mfasheho umwanzuro n’ubwo kigoye bwose, ariko ubu natangiye gutekereza ku kindi nzakora imbere hazaza.”

Serena Jameka Williams yavutse taliki 26, Nzeri, 1981.

- Advertisement -

Yamaze ibihe muri Tennis bita ibyumweru 319 ari we mugore wa mbere ku isi muri uyu mukino uri mu mikino isaba ingufu no kuboneza ntuhushe kurusha iyindi.

Mu mikino 186 yakinanye n’abandi bagore nabwo we na mugenzi we babaye aba mbere inshuro nyinshi kandi byari ku rwego rw’isi.

Uyu mugore kandi yakinanye na mukuru we witwa Venus Williams nabwo batsinda inshuro nyinshi.

Venus na Serena Williams ni abavandimwe

Bakuze batozwa n’ababyeyi babo ari we Nyina witwa Oracene Price na Se witwa Richard Williams.

Mu mwaka wa 1995 nibwo batangiye gukina nk’ababigize umwuga ndetse muri uwo mwaka yatwaye igikombe bita US Open

Yatsinze kandi irushanwa bita French Open hari mu mwaka wa 2002 n’aho mu mwaka wa 2003 atsinda irindi rwo muri Australia ryitwa Australia Open.

Ni umukinnyi wabaye icyamamare mu bagore bakinye tennis k’uburyo na Maria Sharapova wari ukomeye kuva kera atamuhangamuraga iyo bahuriraga mu mikino mpuzamahanga ya Tennis.

Mu mwaka wa 2012 yatsinze amarushanwa ya Wimbledon .

We na Venus Williams batangije igisekuru gishya cy’abakobwa cyangwa abagore bakina Tennis mu buryo bw’umwuga bakomeye kurusha abandi.

Byanatumye aba umwe mu bagore bake ku isi batunze miliyoni nyinshi z’amadolari.

Mu mwaka wa 2016 yinjije miliyoni $ 29.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version