Ubufatanye Bw’Ubugenzacyaha Bw’u Rwanda N’u Bufaransa

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga yaraye yakiriye Umujyanama mukuru muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda Mme Cassiopée Vienne ari kumwe na Col Laurent Lessafre ushinzwe ubujyanama muri iyi Ambasade.

Ku rubuga rwa Twitter rw’uru Rwego handitse ko ibiganiro byabo byibanze k’uburyo bwo kunoza ubufatanye hagati y’Ubugenzacyaha bw’u Bufaransa n’ubw’u Rwanda.

Mu Bufaransa niho hari ikicaro cya Polisi mpuzamahanga, InterPol. Uru rwego nirwo rushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu kugenza ibyaha byambukiranya imipaka.

Mu Rwanda Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, nirwo rufite ishami rya Polisi mpuzamahanga, InterPol, ruyoborwa na Antoine Ngarambe.

- Advertisement -

N’ubwo nta makuru arambuye ku byo aba bayobozi baganiriye ho, ntibabuze kuganira ku mikoranire y’ubugenzacyaha hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa mu rwego rwo gufata abakekwaho ibyaha baba muri ibi bihugu.

Taliki 10, Kamena, 2022 ishami rya Polisi mpuzamahanga ry’u Rwanda rwahuguye abakora mu nzego z’umutekano hari Polisi mpuzamahanga, ishami ry’u Rwanda, ryahuguye abakora mu nzego z’umutekano barimo abakora muri Polisi, mu Rwego rw’Abanjira n’abasohoka, abakora mu rwego rw’ubushinjacyaha…kugira ngo barusheho kumenya uko ikoranabuhanga mu kumenya abanyabyaha bakoresha ibibuga by’indege bafatwa.

Icyo gihe bigaga ku buryo bukoreshwa mu bugenzacyaha mpuzamahanga bita I 24/7 Communication System.

Icyo gihe Bwana Antoine Ngarambe yabwiye Taarifa ko guhugura inzego z’ubugenzacyaha zitari RIB ku mikorere ya buriya buryo byakozwe mu rwego kubongerera ubumenyi   ku mikorere y’uburyo bwo gutahura abanyabyaha bahisha hirya no hino ku isi.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version