Israel Na Hamas Bongereye Agahenge K’Iminsi Ibiri

Nyuma y’uko agahenge k’iminsi ine kari kemejwe hagati ya Israel na Hamas karangiye kuri uyu wa Mbere, impande zombi zemeranyije ko hongerwaho indi minsi ibiri kugira ngo guhererekanya imfungwa n’abatwawe bunyago bikomeze.

Mu bagomba kurekurwa harimo n’Abanyamerika bafunzwe na Hamas.

Umwe mu bayobozi ba Hamas yavuze ko bahisemo kongera iminsi y’agahenge kugira ngo abarwanyi bayo Israel ifunze ibarekure kandi imfashanyo ikomeze kugera ku baturage ba Gaza bahunze intambara.

Ibiro by’Umukuru w’Amerika bivuga ko kuba hemeranyijwe indi minsi ibiri y’agahenge ari icyemezo gikomeye kiri buhe abarwanyi ba Hamas uburyo bwo gukomeza kwisuganya, ariko ngo nta kundi byari kugenda kubera hari n’Abanyamerika bari hagati y’umunani n’icyenda bagomba kurekurwa.

- Advertisement -

Umwana umwe w’Umunyamerika niwe uherutse kurekurwa, akaba  uwitwa Abigail Edan warekuwe ku Cyumweru, asubizwa benewabo bashoboye kurokoka amasasu ya Hamas mu bitero byabaye taliki 07, Ugushyingo, 2023.

Guverinoma ya Qatar niyo yatangaje iby’aka gahenge k’indi minsi ibiri kuko ni yo isanzwe ihuza impande zihanganye.

Ubuhuza bwa Qatar bwagize akamaro kanini kuko hari n’indi nkunga yahawe abahunze Gaza irimo no kubagazaho gazi yo gutekesha.

N’ubwo ari uko ibintu bimeze, Hamas ishinjwa ko iri kurekura abana ariko igasigarana ababyeyi babo.

Ikinyamakuru cyo muri Israel kitwa Haaretz  kivuga ko abenshi mubo Hamas yarekuye ari abakomoka mu gace ka Nir Oz, aka gace kakaba karibasiwe n’ibitero byayo kuko abenshi mu bari bagatuye bishwe abandi batwarwaho iminyago.

Mu gihe ibintu bikimeze gutyo, amakuru avuga ko hari abandi bantu benshi Hamas yatwayeho iminyago ariko bitazwi aho baherereye.

Uyu mutwe kandi, binyuze mu magambo y’umwe mu bantu bawo bakomeye witwa Izzat al-Risheq, uvuga ko ingingo yo kurekura abasirikare ba Israel  izaganirwaho ku ruhande.

Ngo ntaho ihuriye no kurekura abasivili.

Hamas yavuze kenshi ko izarekura abo basirikare ari uko Israel nayo irekuye abarwanyi bayo yatakiye ibihano ibashinja iterabwoba.

Hagati aho kandi impande zihanganye zemeza ko igihe cy’agahenge nikirangira, zizasubukura intambara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version